《Urugo ruraryoshye》Butera Knowless yatanze ubuhamya ku rugo rwe na Clement. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi ukunzwe cyane hano mu Rwanda, Butera Knowless yavuze ku mibanire ye na Clement, ku muziki we ndetse anavuga ko urugo atari paradizo nk'uko bamwe babikeka.

Butera Knowless iyo atanga ubuhamya bw'uko zubakwa ahamya ko ibyo yabonye bihabanye n'uko yajyaga abibwira. Ahamagara kenshi umugabo we amubaza amakuru ku buryo niyo yaba ari ku rubyiniro bishoboka yahamagara umugabo we.

Kugirango umuziki we utere imbere, Butera Knowless avuga ko ibanga ari ugukora adacika intege. Ati:''Habaho kwihangana no kwiyambaza Imana''.

Kuri benshi bibaza uko afatanya urugo n'ubuhanzi, Knowless yagize Ati:''Nakuze nshinzwe ubuzima bwanjye rero ubu mfite umfasha mu buzima bwanjye kuko umugabo wanjye aramfasha nyamara mbere nari mfite abo nshinzwe ni byo byari bigoye kandi nagize amahirwe umugabo wanjye turafatanya, abana banjye baritonda ntibandushya, muri make kubaka no gukora umuziki ntibyangoye''.

Atangira kubaka urugo avuga ko ntacyamugoye kuko uko bari bameze n'ubu niko bakimeze. Ati:''Urugo si paradizo kandi ntituri abamalayika icya mbere ni uko mukemura ibiba mu mahoro n'umuvandimwe mugira icyo mupfa kandi birasanzwe kuba hari utuntu duto mutahuza mba mbona akiri wa mujama wari umujama wanjye''. Aganira na ''Rose Tv Show'' yanagarutse ku buryo iyo ari mu rugo akunda kwikorera ibintu bitandukanye ndetse ahamya ko azi guteka.

 

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/%E3%80%8Aurugo-ruraryoshye%E3%80%8Bbutera-knowless-yatanze-ubuhamya-ku-rugo-rwe-na-clement/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)