Avuye mu mva kabiri! Amaze kurokoka impanuka... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mpanuka yabaye ku wa Kabiri tariki ya 02 Werurwe 2021, ibera mu gace ka Ivirgarzama karimo imisozi miremire mu gihugu cya Bolivia, inzego z'umutekano muri ako gace zatangaje ko abantu 21 bahise bitaba Imana, mu gihe abandi 13 bakomeretse.

Tumiri wari muri iyo modoka yo mu bwoko bwa 'Bus' ari mu bantu barokotse, gusa akaba yakomeretse ku mugongo ndetse no mu Ivi.

Polisi yo mu gace ka Ivirgarzama impanuka yabereyemo, iracyakora imperereza kugira ngo havumburwe icyaba cyayiteye. Gusa ababonye uko iyi mpanuka yabaye bemeza ko umushoferi yataye umuhanda kubera imvura nyinshi yarimo igwa.

Ni inshuro ya kabiri Tumiri arokoka urupfu mu mpanuka zikomeye zahitanye ubuzima bwa benshi, kubera ko mu 2016 yarokotse impanuka y'indege yari itwaye abakinnyi ba Chapecoense yabereye muri Colombia, igahitana abantu 71, akaba ari umwe muri batandatu barokotse, none no kuri iyi nshuro yongeye kurokoka impanuka y'imodoka yahitanye ubuzima bw'abantu 21.

Nyuma yo kurokoka iyi mpanuka, Tumiri yagize ati:'Navuye mu modoka numva nataye umutwe, nicaye hasi, ivi ryanjye ryakomeretse, nongeye ndavuga nti 'Na none! Biragoye kubyizera, ndi umunyamugisha'.


Tumiri yarokotse impanuka y'imodoka yahitanye abantu 21

Tumiri yarokotse urupfu ku nshuro ya kabiri mu mpanuka yahitanye abantu 92

Tumiri ari mu bantu batandatu barokotse impanuka y'indege yahitanye ubuzima bw'abantu 71 mu 2016

Iyi mpanuka y'imodoka yasize Tumiri akomeretse mu ivi no ku mugongo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103549/avuye-mu-mva-kabiri-amaze-kurokoka-impanuka-ebyiri-zahitanye-abantu-92-amafoto-103549.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)