Barack Obama yavuze ko we n'umuryango we bari mu kiriyo kubera kubura 'Nyogokuru twakundaga', Sarah Ogwel Onyango Obama, bahimbaga kubera urukundo rwe 'Mama Sarah'.
Yavuze ko mu muryango bakundaga kwita Sarah akazina ka 'Dani' cyangwa 'Granny'.
Uriya mukecuru yavutse mu 1922 mu Ntara ya Nyanza hafi y'inkombe z'ikiyaga cya Victoria, ntiyabashije kwiga ahubwo bitewe n'uko mu muco wabo byagendaga yashyingiwe umugabo ukuze akiri umwangavu.
Igihe cy'ubuzima bwe yakimaze mu gace ka Alego aho yari atuye mu nzu y'ibyondo ahataba amashanyarazi.
Yabaye aho arera abana umunani, akaragira ihene zabo, ndetse bagahinga igihe byeze ibyo badakeneye bakabigurisha.
Barack Obama yagize ati 'Nubwo Data atari umwana we, Granny (Mukecuru Sarah) yamureraga nk'umwana we, kubera iyo neza n'ishyaka ni cyo cyatumye abasha kwiga neza aratsinda abona buruse yo kujya kwiga muri Kaminuza muri America.'
Yakomeje avuga ko igihe mu muryango habagamo ibibazo bijyanye n'ingo, abuzukuru n'abuzukuruza bose bahungiraga mu rugo rwa Sarah, ngo kubaho kwe byatumaga umuryango utekana.
Igihe Perezida Obama yajyaga muri Kenya bwa mbere agamije kumenya inkomoko ye no kumenya neza ubuzima bwa se wari umaze igihe apfuye, Mukecuru Sarah we yita Granny yamubereye ikiraro.
Obama ati 'Inkuru ze zatumwe mu mutima wange numva ko nuzuye.'
Sarah Ogwel Onyango Obama yari atuye ahutwa Nyang'oma mu gace ka Kogelo mu Karere ka Siaya akaba yarafashije abaturage baho mu mishinga y'iterambere nk'uko byagarutsweho na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta wamuhaye icyubahiro nk'umugore wagiraga ubuntu.
Umuvugizi w'umuryango wabo, Sheik Musa Ismail, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by'Abanyamerica (AP) ko Mama Sarah yari amaze iminsi arwariye ahitwa Jaramogi Oginga Odinga Teaching and Referral Hospital mu Burengerazuba bwa Kenya.
Sarah yari umugore wa gatatu w'umugabo wabyaye Se wa Perezida Obama, witwa Barack Hussein Obama Sr., uyu yari umukozi wa Leta ya Kenya mu bijyanye n'ubukungu yaje kugwa mu mpanuka mu mwaka wa 1982.