Batatu baregwa gushaka gutorokesha Kizito Mihigo urubanza rwabo rwasubitswe -

webrwanda
0

Bose uko ari batatu baburana bafunzwe, barimo uwitwa Jean Bosco Nkundimana bivugwa ko yari umukozi wa Kizito wo mu rugo, Innocent Harerimana na Joel Ngayabahiga.

Umugambi wo gushaka gutoroka watangiye gucurwa muri Mutarama 2020, ukwezi kumwe mbere y’uko Kizito atabwa muri yombi. Umukozi wa Kizito bivugwa ko ariwe winjije uwitwa Ngayabahiga muri iyi dosiye nk’uko amakuru agera kuri IGIHE abivuga. Harerimana we niwe wari umushoferi muri icyo gikorwa.

Abo bantu ngo bari bafite umuntu wabijeje ko aza kubafasha maze uyu muhanzi akambuka umupaka akerekeza hanze y’u Rwanda, gusa yaje gufatwa bitaragerwaho.

Umunsi Kizito yatawe muri yombi, abaturage bavuze ko basanze aryamye mu ishyamba riri hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

Ku wa 13 Gashyantare nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Kizito Mihigo afatiwe mu Karere ka Nyaruguru.

Yari inshuro ya kabiri atawe muri yombi kuko mbere yaho mu 2014 yafashwe aza no gukatirwa n’inkiko mu 2015 gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika n’icyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.

Muri Nzeri 2018 yarekuwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika. Ku wa Mbere tariki ya 17 Gashyantare 2020, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yasanzwe yiyahuye agapfa kuri Station ya Polisi ya Remera yari afungiwemo.

Iyi foto ya Kizito Mihigo yasakaye igaragaza ko yafashwe agiye kuva mu gihugu



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)