BNR yashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 20 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni impapuro mpeshamwenda z'igihe kirekire, kuko zizamara imyaka 20, aho byitezwe ko agaciro k'urwunguko rwazo gashobora kurenga 10% kakagera no kuri 13,15%, nk'uko bisanzwe bigenda ku zindi mpapuro mpeshamwenda z'igihe kirekire.

Ku muntu wifuza kugura izi mpapuro mpeshamwenda, agomba kuba afite igishoro cy'amafaranga atari munsi y'ibihumbi 100 Frw yishyurwa mu mafaranga y'u Rwanda, kuko izi mpapuro zatanzwe ku isoko ry'imbere mu gihugu, ariko n'abanyamahanga bakaba bafite ubushobozi bwo kuzigura mu gihe babishatse.

Impapuro mpeshamwenda ni uburyo Leta zikoresha mu gushaka amafaranga kugira ngo yifashishwe mu bikorwa by'iterambere ry'igihugu.

Bitewe n'amafaranga akenewe, Leta igena agaciro k'impapuro mpeshamwenda zikorwa, ubundi zigashyirwa ku isoko gutyo.

Ku rundi ruhande, impapuro mpeshamwenda ni amahirwe y'iterambere ku bantu bafite amafaranga bifuza kwizigamira by'igihe kirekire, ariko nanone bakaba bayashoye mu bikorwa bibyara inyungu z'igihe kirekire, kuko iyo umuntu aguze impapuro mpeshamwenda, aba agurije Leta amafaranga.

Leta y'u Rwanda yatangiye gahunda yo gushaka amikoro binyuze mu mpapuro mpeshamwenda mu mwaka wa 2008, ndetse yigeze no gushyira hanze izifite agaciro ka miliyoni 400$, uretse ko izo zashyizwe ku isoko mpuzamahanga.

Mu Rwanda, abakunze kugura impapuro mpeshamwenda ni ibigo by'imari, ibigo by'ubwishingizi ndetse n'abantu ku giti cyabo, nabo batangiye kwitabira iri soko ry'impapuro mpeshamwenda cyane cyane nyuma y'ubukangurambaga bukomeye bwakozwe mu kwigisha akamaro kazo, bwatangiye mu mwaka wa 2014 ndetse bukaba bugikomeje.

Leta y'u Rwanda kandi yashyize imbaraga nyinshi mu gutanga amahirwe ku bafite impapuro mpeshamwenda, kuko bashobora kuzifashisha nk'ingwate muri banki, bakaba bahabwa inguzanyo zibateza imbere.

BNR yashyize hanze impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 20 Frw



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bnr-yashyize-ku-isoko-impapuro-mpeshamwenda-zifite-agaciro-ka-miliyari-20-frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)