Boko Haram yarekuye umupasiteri wo muri Nigeria #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umupasiteri w'umukristo Bulus Yikura wo mu Itorero rya Brethren muri Nijeriya yarekuwe n'abashimusi nyuma yo gufatwa Kuwa 24 Ukuboza 2020.

Raporo yakozwe na Human Angle ivuga ko ku wa gatatu umutwe wa Boko Haram uyobowe na Abubakar Shekau warekuye pastier Yikura Kuwa 3 Werurwe, 2021 ubwo igihe ntarengwa cyo gusaba incungu cyari kigiye kurangira.

Kuva ashimuswe, Yikura yagaragaye mu mashusho (videos) atatu aho yimenyekanishije avuga ibyamubayeho , hanyuma asaba abayobozi ba guverinoma n'abayobozi b'Abakristo kugirana ibiganiro kugira ngo arekurwe.

Muri videwo imwe, Yikura yagize ati: "Ndahamagarira Perezida Muhammadu Buhari na guverineri wa Borno kumfasha kuko nahawe igihe ntarengwa cy'icyumweru kimwe, "Niba ushaka ko mbaho, ndagusaba mu nshingano zawe nka perezida, guverineri, ndetse n'umuyobozi w'inzego z'ibanze kugira ngo munkize uyu mubabaro".

Yikura yakomeje agira ati: "Ndabasabye munsengere." "Uyu munsi ni umunsi wa nyuma ngize amahirwe yo kubahamagara mu nshingano zanyu nk'ababyeyi n'abavandimwe mu gihugu. Umuntu wese ufite ubushake akwiye kumfasha akankiza. Ndabinginze munkure muri ubu bubabare".

Human Angle kandi yashyize ahagaragara amashusho yavuye kuri videwo iheruka kwerekana umwe mu bashimusi, ubwo yari ahagaze inyuma ya Pasiteri Yikura afite icyuma, naho Yikura apfukamye maze avuga ko igihe ntarengwa cyo kwakira amafaranga y'incungu kirangira ku wa Gatatu.

Abatangabuhamya bavuga ko Yikura yashimuswe n'intagondwa z'abayisilamu mu Kuboza 20201 mu mudugudu wa Pemi hafi ya Chibok muri leta ya Borno.

Nijeriya nicyo gihugu gifite abakirisitu benshi bishwe bazira ukwemera kwabo umwaka ushize (Ugushyingo 2019-Ukwakira 2020), byageze ku bantu 3,530, bivuye kuri 1350 muri 2019, nk'uko bigaragara muri raporo y'umuryango utegamiye kuri Leta urwanya ihohoterwa rikorerwa abakristo ku isi (Open Doors World Watch 2021). Muri rusange, Nijeriya iza inyuma ya Pakisitani mu kurenganya abakristo.

Raporo ivuga ko Nijeriya kandi yayoboye isi mu gushimuta abakristo benshi umwaka ushize bagera kuri 990. Mu 2021, ni ubwa mbere Nijeriya yinjiye mu bihugu 10 bya mbere, aho bigoye cyane kuba umukristo, yageze ku mwanya wa 9 ivuye ku mwanya wa 12 umwaka ushize.

Source : www1.cbn.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Boko-Haram-yarekuye-umupasiteri-wo-muri-Nigeria.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)