Bruce Melodie yaganiriye na Joseph Kusaga was... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ry'uyu wa Kabiri tariki 30 Werurwe 2021, Joseph Kusaga yashyize ifoto kuri konti ye ya instagram ari kumwe na Bruce Melodie n'umujyanama we Ndayisaba Lee ku nkombe z'amazi magari, basangira icyo kunywa n'icyo kurya bigaragara ko bahuje urugwiro.

Uko ari batatu bari bicaye ku meza afite nimero 10. Joseph yanditse agaragaza ko azi neza ko Bruce Melodie ari we nimero ya mbere mu Rwanda. Avuga ko ubu amaso ayahanze isoko ry'umuziki w'Akarere k'Afurika y'Uburasirazuba.

Mu Ukuboza 2020, Bruce Melodie yabwiye INYARWANDA ko ashaka gukora umuziki uri ku rwego rwo gukurura ba mukerarugendo mu Rwanda nk'Ingagi.

Uyu mugabo kandi yashimye Lee Ndayisaba wabahuje. Bruce Melodie yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga 'byari iby'agaciro guhura namwe ba Nyakubahwa'

Joseph Kusaga wagiranye ibiganiro na Bruce Melodie ni we washinze akaba n'Umuyobozi Mukuru wa Clouds Media Group (CMG) ifite mu biganza ibitangazamakuru bikomeye Clouds Fm na Clouds TV.

Kuri konti ye ya Instagram, Joseph akurikirwaho n'abarenga ibihumbi 400, agaragaza ko CMG ikorera muri Tanzania, Rwanda, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE) no muri Kenya.

Uyu mugabo kandi ni we utegura iserukiramuco rya Tigo Fiesta rihuriza hamwe abahanzi bakomeye muri Tanzania mu bihe bitandukanye. Mu myaka nk'itatu ishize, ryaririmbyemo abarimo Diamond, Ali Kiba n'abandi, aho abantu bagiye binjira ku cyiguzi cy'amashilingi ari hagati ya 500 na 150.

Joseph Kusaga kandi ari mu kanama kihariye gategura irushanwa ry'umuziki rya East Africa's Got Talent. Umwaka ushize ryegukanwe n'abanya-Uganda.

Bruce Melodie ari muri Tanzania n'umujyanama we Lee n'umurinzi we kuva tariki 28 Werurwe 2021.

Ni rwo rugendo rwa mbere uyu muhanzi akoreye hanze y'u Rwanda kuva yasinya amasezerano y'imikoranire na Clouds 9 Entertainment.

Uyu muhanzi yaherukaga muri Tanzania mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo ye yise 'Abu Dhabi' yatunganyijwe na Kenny ukorera amashusho Diamond Platnumz.

Muri Tanzania kandi, Bruce Melodie yahakoreye indirimbo 'So Fresh', 'Ntiza' yarikoroje mu itangazamakuru yakoranye na Mr Kagame n'izindi.

Lee Ndayisaba umujyanama we asanzwe akorana n'ibitangazamakuru bya Clouds Media, ndetse aziranyi n'abantu bafite ijambo mu myidagaduro.

Uhereye ibumoso: Bruce Melodie, Joseph Kusaga washinze Clouds Media Group na Lee Ndayisaba

Joseph Kusaga yavuze ko Bruce Melodie yamubonyeho icyizere cy'umuziki w'Afurika y'Uburasirazuba



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104421/bruce-melodie-yaganiriye-na-joseph-kusaga-washinze-clouds-media-wamubonyemo-icyizere-cyumu-104421.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)