Bugesera : Umusore w'imyaka 25 bamusanze amanitse yapfuye, birakekwa ko yishwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabereye mu Mudugudu wa Gasenda II, Akagari ka Nyamata Ville, mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Umuvugizi wa Police mu Ntara y'Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko hahise hatangira iperereza.

CIP Hamdun Twizeyimana yagize ati 'Nsabigaba Jean Paul twasanze amanitse ntabwo tuzi icyamumanitse.'

Uyu muvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, avuga ko bishobora kuba byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Werurwe 2021.

Umwe mu bari baziranye na nyakwigendera, yavuze ko ejo hari abantu bari baje kumusura aho yabanaga na mugenzi we, akabaherekeza ariko ntagaruke.

Yagize ati 'Uwo babana araryama yibwira ko yatashye, mu gitondo umuturanyi yaje kumubona ku kibuga cy'umupira amanitse mu myenda.'

Uyu muturage ukeka ko nyakwigendera yishwe, ababikoze bakajya kumumanika hariya 'kugira ngo bagaragaze ko yiyahuye.'

Avuga ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere hari abaturage bo muri kariya gace bumvise imodoka ihinda ndetse ko n'aho yakandagije amapine n'ubu hakishushanyije.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Bugesera-Umusore-w-imyaka-25-bamusanze-amanitse-yapfuye-birakekwa-ko-yishwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)