Burundi:Yiyambitse nk'abafurere ajya gusaba icumbi mubapadiri basanga yabacucuye amacupa y'inzoga zihenze n'amafranga agenda no mu modoka yabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo, uyu mugabo yageraga kuri iyi paruwasi yaje avugako yiga kuri Université du Lac, yari yambaye imyambaro yambarwa n'abafurere, yavuzeko aje kureba umupadiri baziranye witwa Roger ariko uwo mupadiri basanga batamuzi.

Kuko ijoro ryari rimaze kugwa uyu mugabo bamucumbikiye ndetse aranagaburirwa nk'umushyitsi wavugaga ko nawe ari uwihaye Imana.

Uyu mugabo ngo yabyutse mugitondo kare cyane maze ajya mu macumbi y'ababikira, ahiba amafranga arenga ibihumbi 200, arangije kwiba aya mafaranga ngo yahise ajya aho abapadiri babika imivinyo, aterura amacupa yose yahasanze.

Uyu mugabo akimara gukora aya mahano ngo yahise ajya mu modoka yajyaga i Bujumbura kuko ariho yavugagako yaturutse, iyi modoka nayo ngo yari iya paruwasi, akimara kuhava nibwo babonye ko yabacucuye maze batangira kumushakisha ahita afatwa.



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/burundi-yiyambitse-nk-abafurere-ajya-gusaba-icumbi-mubapadiri-basanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)