Ni ubwa mbere mu mateka y'isi,hagiye kubakwa hoteli idasanzwe izaba iri mu isanzure. Iyi Hoteli izubakwa na kompanyi yitwa Orbital Assembly Corporation (OAC). Bitegenyijwe ko ibikorwa byo kuyubaka bizatangira mu 2025, hanyuma ikazafungura imiryango mu 2027. Iyi hoteli izaba yubatse ku nzira Isi izengurukaho yitwa Oribit nk'uko byatangajwe na DailyMail.
Iyi Hoteli ngo izaba imeze nk'uruziga ku buryo iyi shusho izaba yubatsemo izajya iyifasha kuringaniza imbaraga zayo n'iz'ukwezi. Izaba kandi igizwe n'utuntu umuntu yakwita nk'impeta tuzaba tugaragiye urwo ruziga kandi utwo tuntu tukaba dushobora kuzagurishwa ku bigo bikomeye by'ubushakashatsi bwo mu kirere nka NASA na ESA.
Izaba kandi ifite ibyumba binini byo kureberamo ibitaramo n'ibirori bikomeye.Biravugwa ko iyi hoteli izatwara Miliyari 100 z'amadorali, uyashyize mu manyarwanda ni hafi Tiliyari 100. Izaba ifite amazi n'umurio bihagije, Laboratwari irimo abahanga kabuhariwe. Amakuru avuga ko izaba yubatse mu birometero 300 uvuye ku mubumbe w'Isi.
Manuka hasi utubwire icyo ubuze mu inkuru kandi wifuzaga kukimenya✍ cga Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru umaze gusoma. Urakoze🙏
Source : https://yegob.rw/bwa-mbere-mu-mateka-hagiye-kubakwa-hoteli-idasanzwe-mu-kirere/