Umuhanzi Nemeye Platini uzwi nka Platini P mu muziki uherutse gukora ubukwe na Ingabire Olivia avuga ko impamvu yamukunze ari uko ku munsi wa mbee bahura yasanze bahuje ibintu byinshi.
Mu mpera z'icyumweru gishize, nibwo uyu muhanzi na Ingabire Olivia bakoze ubukwe biyemeza kubana akaramata, ni nyuma y'uko imiryango yabo ibihaye umugisha.
Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI, Platini yavuze ko ikintu kitamushimishije ku bukwe bwe ari uko butatashywe n'abantu benshi bitewe n'ibihe Isi irimo
Ati'Wenda ikitaranshimishije ni ikitarabaye, mu mico yanjye ndi umuntu usabana n'abantu ariko mu by'ukuri nabuze abantu, ntabwo natumiye buri buri wese kubera Coronavuirus. Nakifuje y'uko inshuti zanjye zose zakabaye zihari(â¦) nahamagaye abantu mvuye mu rusengero nti muzi twifotoze, guhitamo abantu 20 ntabwo byari byoroshye, naraye amajoro, nkandika uyu ejo nkamusiba.'
Yakomeje kandi asobanura ko impamvu ubukwe bwabo bwabaye ibanga ari ukubera ubuzima bw'umugore we, ngo niko yabyifuje kandi na none ngo burya ubukwe ni ubw'abantu babiri gusa.
Ati'Ubundi ubukwe buba ari ubw'abantu bantu babiri, wenda bigashimisha n'umuryango wawe na babandi bagukunda ariko na none kuko ntari guhaza ibyifuzo byabo bose nahisemo kubigira ibanga, n'ubundi kujya kwirirwa usakuriza umuntu utazatumira. Ikindi ni imiterere y'umufasha wanjye niko yabyifuje, njye mba mu itangazamakuru cyane ariko we ntabyo abarizwamo, yarabyifuje yifuza ko byaba ibanga.'
Platini akomoza ku kintu yakundiye Olivia, yahishuye ko umunsi wa mbere aganira na we yahise amenya ko azamubera umugore kuko yasanze bahuje byinshi.
Ati' Ubundi mpura na Olivia bwa mbere tuvugana, naramubwiye nti biriya bintu byo gushinga ivi simbikunda, na we numva arabyanga cyane, ndavuga nti umugore arabonetse, ni nayo mpamvu utigeze ubona nkora imihango yo gushinga ivi kuko sinyemera, impeta ya fiançailles nayimwambikiye mu gusaba no gukwa.'
Ubutumwa bw'umuhanzikazi Knowless ku munsi w'ubukwe bwe bwaramutunguye cyane, ngo bwari burebure ariko burimo inama nyinshi.
Knowless yagize ati'Uyu ni umunsi twese twarindiriye, twanawurindiriye kukurusha, genda kariya kana uzagafate neza, ukiteho kandi urukundo umukunda uyu munsi ruzahoreho, genda wubake nkwifurije ibyiza. Ubutumwa bwe bwari burebure cyane kereka mbusubiyemo nkabusoma, yanyandikiye ubutumwa burebure anyifuriza ibyiza gusa.'
Uwahoze ari umukunzi we, Ingabire Diane na we yamwifurije ibyiza, yagize ati'uzagire ibihe byiza Baba.'
Tariki ya 6 Werurwe 2021, Neyemeye Platini nibwo yasezeranye na Olivia imbere y'amategeko mu murenge wa Remera. Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Werurwe 2021 nibwo Platini yasabye anakwa Ingabire Olivia ni mu gihe indi mihango yose y'ubukwe yabaye ku wa 27 Werurwe 2021.