Clarisse Karasira afatanyije na Patrick bahuriye mu ndirimbo ifite ubutumwa bw'uko umuntu wese uko abayeho akwiriye gukundwa no guhabwa agaciro . #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi Clarisse Karasira wamenyekanye mu ndirimbo z'umuco nyarwanda ndetse nizubaka sosiyete yashyize hanze indirimbo yise 'Njye nawe', ni indirimbo yakoranye n'umuhanzi nyarwanda witwa Patrick Karabokimana ufite ubumuga bw'uruhu.

Mu kiganiro twagiranye na Clarisse Karasira yatangiye atubwira impamvu yahisemo gukora iyo ndirimbo afatanyije na Patrick.

Yagize ati'Njye na we ni indirimbo itanga ubutumwa bw'uko umuntu wese uko abayeho kwose akwiriye gukundwa no guhabwa agaciro muri sosiyete'.

Yakomeje atubwira intandaro yo guhimba iyo ndirimbo, ati'Nabanye n'abantu bafite ubumuga bw'uruhu inkuru zabo zinkora ku mutima, cyane ubwo nari umunyamakuru. Hari nk'umubyeyi wabyaye abana bafite ubwo bumuga ahabwa akato ndetse n'abo bana kandi ari abana bashoboye bafite ahazaza heza cyane'.

'Natekereje cyera kuzakorana indirimbo n'umuhanzi wamfasha kwamamaza ubwo butumwa, iyi ndirimbo ije nibuka ko hari umuhanzi Patrick usanzwe ari inshuti yanjye, tubiganiraho ntiyazuyaza turayikora.' Muri iki kiganiro kandi uyu muhanzikazi Karasira yadutangarije ko kandi yifuza gufasha umuhanzi Patrick mu rwego rwo kumenyekanisha umuziki we byumwihariko akaba yarenga n'imbibi z'u Rwanda.

Karasira yagize ati 'Patrick ni umuhanzi w'umuhanga nifuza ko yagera kure hashoboka akarenga n'u Rwanda akogera,kuko nzi indirimbo ze yihimbiye zivuva ku bumuntu nziza cyane'.

Njye na we ni indirimbo yakozwe na Clement mu buryo bw'amajwi mu gihe mu buryo bw'amashusho yakozwe na AB Godwin.

Reba hano amashusho y'indirimbo 'Njye na we' ya Clarisse Karasira yakoranye na Patrick:

The post Clarisse Karasira afatanyije na Patrick bahuriye mu ndirimbo ifite ubutumwa bw'uko umuntu wese uko abayeho akwiriye gukundwa no guhabwa agaciro . appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/clarisse-karasira-afatanyije-na-patrick-ufite-bahuriye-mu-ndirimbo-ifite-ubutumwa-bwuko-umuntu-wese-uko-abayeho-akwiriye-gukundwa-no-guhabwa-agaciro/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)