Clarisse yabwiye INYARWANDA ko yabanye n'abantu bafite ubumuga bw'uruhu inkuru zabo zimukora ku mutima, cyane ubwo yari akiri umunyamakuru.
Atanga urugero akavuga ko hari umubyeyi wabyaye abana bafite ubumuga bw'uruhu ahabwa akato ndetse n'abo bana kandi nyamara ari abana bashoboye bafite ahazaza heza cyane.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "NJYE NA WE" YA CLARISSE KARASIRA NA PATRICKAvuga ko kuva icyo gihe yatekereje gukora indirimbo yumvikanisha ko buri wese akwiriye agaciro muri sosiyete.
Ati 'Natekereje cyera kuzakorana indirimbo n'umuhanzi wamfasha kwamamaza ubwo butumwa, iyi ndirimbo ije nibuka ko hari umuhanzi Patrick usanzwe ari inshuti yanjye, tubiganiraho ntiyazuyaza turayikora.'
Akomeza ati 'Patrick ni umuhanzi w'umuhanga nifuza ko yagera kure hashoboka akarenga n'u Rwanda akogera, kuko nzi indirimbo ze yihimbiye zivuga ku bumuntu nziza cyane.'
Muri iyi ndirimbo aba bahanzi bombi, bumvikanisha ko urukundo ruruta byose kandi rutagira umupaka.
Ni indirimbo y'urukundo yumvikanisha abantu babiri bakundana, umwe abwira undi ko yahiriwe no kumugira kandi ko bombi ari paradizo y'Imana.
'Njyewe na we' niyo ndirimbo ya mbere Clarisse Karasira asohoye kuri Album ye yise 'Mama Africa', nyuma ya Album yise 'Inganzo y'umutima' yakubiyeho indirimbo 18.
Abantu batandukanye bamaze kureba iyi ndirimbo ku rubuga rwa Youtube, bavuze ko iyi ndirimbo kandi ko barushijeho gushyigikira urugendo rw'umuziki rwa Clarisse.
Abandi bavuga ko umuhanzi Patrick akwiye gushyigikirwa kuko afite impano yihariye yo kuririmba.
Mu buryo bw'amajwi (Audio) iyi ndirimbo 'Njye na we' yakozwe na Producer Clement the Guitarist n'aho amashusho (Video) yatunganyijwe na AB Godwin.
Umuhanzikazi Clarisse Karasira yahuje imbaraga na Patrick ufite ubumuga bw'uruhu mu ndirimbo ivuga ko buri wese agombwa agaciro muri sosiyete
Clarisse Karisira yavuze ko yabonye uburyo abafite ubumuga bahabwa akato, yiyemeza kuririmba agaragaza ko buri wese akwiye kwemerwa muri sosiyete iyo ari yo yose
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NJYE NA WE" YA CLARISSE KARASIRA