CNN yatangiye kwerekana ikiganiro kigaruka ku bukungu buhishe mu muco w'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu kiganiro 'World of Wonder' cy'umunyamakuru Richard Austin Quest, uheruka gusura u Rwanda muri Gashyantare 2021 akihera ijisho ibyo yari afitiye amatsiko mu rwa Gasabo, ndetse akaganira n'abo mu ngeri zitandukanye barimo na Perezida Paul Kagame.

Muri icyo kiganiro gicishwaho mu duce tumara iminota 30 kamwe kamwe, uwo munyamakuru w'Umwongereza asura agace cyangwa akarere runaka akagaragaza ibihari benshi batazi cyangwa bitavugwaho kenshi.

Amashusho y'ibyo aheruka kubona mu Rwanda bidasanzwe nka gahunda y'Umuganda, imyambaro ikorerwa imbere mu gihugu, ingagi zo muri Pariki y'Ibirunga ndetse n'Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali; ni yo azaba yerekanwa mu duce 10 turi gutambuka kuva ku wa 20 kugeza ku wa 29 Werurwe 2021.

Hazerekanwa kandi umwihariko w'ibigize umuco Nyarwanda nk'inka z'Inyambo, zifatwa nk'ikimenyetso gikomeye mu bumwe bw'Abanyarwanda.

Mu magambo ye, Richard Quest, yavuze ko ubwo yafataga ayo mashusho 'yatunguwe' n'ibyo yabonye.

Yagize ati 'Nari nzi ko urugendo ruza aha ngaha rusa n'urudasanzwe, ariko byarenze ibyo natekerezaga. Uburyo abantu b'aha baciye mu mateka ashaririye ndetse ateye ubwoba, ariko bakayarenga bakubaka ahazaza. Nimwirebere u Rwanda mu gice cya World of Wonder yacu.'

Ageze ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali, Quest yasobanuriwe umwijima waranze ahahise h'u Rwanda, ariko agira n'amahirwe yo kuganira n'Abanyarwanda bamuhishurira ubwiyunge bagezeho n'uko igihugu cyiyubatse kikaba gishya ari nako kirera urungano rw'ahazaza.

Umuyobozi w'urwo rwibutso, Gatera Honoré, yabwiye uwo munyamakuru ko kwibuka ayo mateka mabi ari byo bifasha kurwanya urwango na Jenoside mu benegihugu.

Yagize ati 'Ntushobora kuzarwanya ubwicanyi bwibasira imbaga, Jenoside cyangwa urwango udahereye ku myumvire n'imyizerere y'umuntu ku giti cye yabimushoramo.'

Muri World of Wonder hazanagaragazwa imyenda ikorerwa mu gihugu y'iduka rya Rwanda Clothing ijyanye n'umuco gakondo w'Abanyarwanda, ibintu bigaragara hake.

Mu kiganiro umuyobozi w'iryo duka, Umutoniwase Joselyne, yahaye Quest, yatangaje ko yizeye ko imyambaro y'i Rwanda izagera ku rwego rw'Isi.

Yagize ati 'Ndatekereza ko iyo umuntu yambaye umwenda akuye hano akagera i New York, i Londres, cyangwa i Paris; uwo mwambaro ushobora kuvugira u Rwanda. Ngurisha isura, ngurisha udushya, imbaraga z'abaturage, ngurisha inzozi z'abantu bashaka kujya mbere.'

Mu gice gisoza ibyo u Rwanda rurusha amahanga bizerekanwa kuri CNN, hakubiyemo ubwiza bw'Ibirunga byo mu Majyaruguru bisurwa na ba mukerarugendo ubutitsa.

Muri ayo mashusho Quest azamukana iyo misozi n'umwe mu bashinzwe kwita ku nyamaswa zihaba, Bigirimana Françoise, ubimazemo igihe kuko yanakoranye na Dian Fossey [Nyiramacibiri] wagize uruhare rukomeye mu kwita ku ngagi.

Richard Quest yabaye umunyamakuru w'i Burayi warase u Rwanda, nyuma y'Umufaransa, Sophie Jovillard, werekanye ibyiza rumaze kugeraho mu rugendo rw'imyaka 27 rwiyubaka. Yabigaragarije mu kiganiro Echappées Belles gica kuri Televiziyo ya France 5 buri wa Gatandatu, mu ijoro ryo ku wa 6 Werurwe 2021.

Uduce tuvuga ku Rwanda mu kiganiro World of Wonder harimo utwatambutse ku wa 20 Werurwe saa 07:30; ku wa 21 saa 04:00, saa 07:30 na saa 23:30; kuwa 22 saa 22:45; no ku wa 23 saa 22:45.

Utundi tuzacishwaho ku wa 27 saa 07:00 na saa 12:00; ku wa 28 saa 20:00; ndetse no ku wa 29 Werurwe saa 06:00. Iyo gahunda igendeye ku yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, bivuze ko gukurikira icyo kiganiro uri mu Rwanda ubara wongeraho amasaha atandatu.

Abazakurikira ikiganiro World of Wonder bazabona n'amashusho ya Quest atembera muri Pariki y'Ibirunga
Iduka rya Rwanda Clothing ricuruza imyenda ikorerwa imbere mu gihugu kandi yerekana umuco wacyo
Mu byo CNN iri kwerekana harimo n'inka z'Inyambo zifite igisobanuro gikomeye mu muco Nyarwanda
Mu duce tw'Amajyaruguru naho Quest yarahageze ashaka kureba igituma ba mukerarugendo bahasura ubutitsa
Quest yasanze umuco Nyarwanda wihariye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cnn-yatangiye-kwerekana-ikiganiro-kigaruka-ku-bukungu-buhishe-mu-muco-w-u

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)