Covid-19: Hashyizweho amabwiriza yihariye ku turere twa Nyanza, Gisagara na Bugesera -

webrwanda
0

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere yafashe ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus aho yakomoreye ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’intara ariko Uturere twa Nyanza, Gisagara na Bugesera dushyirirwaho umwihariko kuko tutemerewe kugenderana n’utundi.

Minaloc yatangaje ko utwo turere ‘turakomeza kubahiriza gahunda ya ‘Guma mu karere’. Ingendo zose gisohoka cyangwa zinjira muri utwo turere uko ari dutatu zirabujijwe keretse ku bantu bafite impamvu zumvikana zemejwe n’inzego zibifitiye ububasha.

Icyakora, imodoka zikora ubwikorezi bw’ibicuruzwa n’ibiribwa zemerewe kwinjira no gusohoka muri utwo turere. Imodoka zitwaye abagenzi zinyura mu turere twa Nyanza na Gisagara ntizemerewe guhagarara.

Minaloc yavuze kandi ko inama rusange zihuza abantu imbonankubone (physical meetings) zibujijwe muri utwo turere kandi ingendo zitubujijwemo guhera saa Moya z’ijoro (19h00) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4h00) naho ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00).

Abatuye muri utwo turere uko ari dutatu bibukijwe ko usibye ayo mabwiriza yihariye abareba, indi myanzuro y’Imana y’Abaminisitiri yateranye ku wa 15 Werurwe 2021 yubahirizwa uko iri.

Minaloc yavuze ko ayo mabwiriza azamara igihe cy’ibyumweru bibiri gishobora kongerwa.

Kuri uyu wa Kabiri Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Kanamugire Théobald, yabwiye IGIHE ko bazafatanya n’inzego zitandukanye kuganzura uko amabwiriza ari kubahirizwa kandi abazayarengaho bazahabwa ibihano.

Yagize ati “Abaturage icyo tubasaba ni ukubahiriza amabwiriza yose yashyizweho kugira ngo dutsinde iki cyorezo. Abazayarengaho bazahanwa kuko tuzafatanya n’inzego zitandukanye gukora igenzura.”

Muri rusange abaturage barasabwa kubahiriza ingamba zose zashyizweho mu gukumira ikwirakwira rya Covid-19 zirimo guhana intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara neza agapfukamunwa n’amazuru, gukaraba intoki kenshi no gutaha kare ku masaha yaganwe.

Mu Karere ka Nyanza ni hamwe mu hashyiriweho amabwiriza yihariye yo kwirinda Covid-19

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)