Crony Cleaners Rwanda Ltd yavugutiye umuti ik... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

KANDA HANO UREBE AKAZI GAKOMEYE KAKOZWE/GAKORWA NA CRONY CLEANERS RWANDA LTD

Crony cleaners Rwanda Ltd yatangiye mu mpera z'umwaka ushize tariki 09/10/2020. Uwatangije iyi komyanyi ni umukobwa wicaye aritegereza asanga hirya no hino mu gihugu cy'u Rwanda hari ikibazo gikomeye muri sosiyete aho amazu mashya agaragara nk'ashaje kubera umwanda, nuko azana umuti wo gukemura iki kibazo.

Kuba yarashinze iyi kompanyi akiri urubyiruko, yavuze ko yatewe imbaraga na Leta y'u Rwanda ihora ishishikariza urubyiruko kwihangira umurimo. Ati "Nk'urubyiruko, imbaraga twazitewe na Leta yacu nziza ihora idushishikariza kwihangira umurimo. Ibyo bidutera gutekereza cyane icyo twakora cyatugirira akamaro na sosiyete muri rusange".


Crony Cleaners Rwanda Ltd batanga serivisi zitandukanye kandi ku giciro cyoroheye buri wese

Manzi John Bosco, Umuyobozi w'Ibikorwa muri iyi kompanyi (Manager), yabwiye InyaRwanda.com ko intego yabo nyamukuru ari ugufasha abantu bafite amazu mashya agaragara nk'ashaje, bakayoza akongera kuba mashya. Ubwo yavugaga kuri serivisi batanga, yagize ti "Intego yacu ni ukoza ibisenge by'amazu (Roof cleaning), koza Pavements nko muri parking, Wall cleaning and Painting".

"Kugeza ubu dutanga serivise zirimo koza ibisenge by'amazu amashya n'ashaje, amabati n'amategura, gutera irange (Painting) ku mabati, Wall cleaning (koza ibikuta) by'amazu n'ibipangu, urugero nk'ibipangu byubakishije amatafari, Stone cleaning, Pavement cleaning (koza pavements), kandi twoza n'amakaro yo munzu no hanze".


Ntushobora kwemera ko iyi nzu yogejwe igahinduka nshya gutya! Muri Crony Cleaners Rwanda Ltd ibi biroroshye cyane, ni nko kunywa amazi

Akarusho muri Crony Cleaners Rwanda Ltd ibikorwa byabo birivugira kuko inzu barayoza igacya kandi neza. Ni kompanyi ije ari igisubizo cya buri wese watekerezaga guhindura igisenge kubera gisa nabi cyangwa kigaragara nk'igishaje. Hari amafoto anyuranye turi bukwereke munsi y'inkuru agaragaza amazu yogejwe n'iyi kompanyi, agacya cyane - ibintu udashobora kwemera kuko ubona ari indi nzu nshya.

Niba ufite inzu iva ntushakire ahandi igisubizo ahubwo gana Crony Cleaners Ltd nibo tuguhitiyemo bazagufasha ukanyurwa cyane kuko n'iyi serivisi barayitanga. Bati "Tubafitiye na serivisi nziza, nyuma yo koza inzu dukemura n'ikibazo cy'inzu iva, tukagira n'indi serivisi ya mentainance. Ibanga dukoresha ni imashini zabigenewe zikoresha pressure n'indi bita 'Surface cleaner'".

Uwabaye wifuza kugana Crony Cleaners Rwanda Ltd, wabahamagara kuri nimero za telefone zikurikira; 0785265455 / 0788243498. Cyangwa ukabandikira kuri Email yabo ariyo; [email protected]

Harakabaho Crony Cleaners Rwanda Ltd yo yavugutiye umuti ikibazo cy'amazu mashya agaragara nk'ashaje kubera umwanda

Wikwemera ko inzu yawe igaragara nk'ishaje kandi ikiri nshya!


Urebye iyi nzu wagira ngo irashaje kandi siko biri, reba iri munsi yayo


Hamwe na Crony Cleaners Rwanda Ltd ya nzu yagaragaraga nk'ishaje yabaye nshya nyuma yo gukorerwa isuku

KANDA HANO UREBE AKAZI GAKOMEYE KAKOZWE/GAKORWA NA CRONY CLEANERS RWANDA LTD

Bahamagare kuri; 0785265455 / 0788243498 cyangwa ubandikire kuri Email yabo ariyo; [email protected]



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104450/crony-cleaners-rwanda-ltd-yavugutiye-umuti-ikibazo-cyamazu-mashya-agaragara-nkashaje-kuber-104450.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)