Muri iyi ndirimbo mu nyikirizo aririmba ati “Mama wambyaye, Mama nkesha imico myiza, ukora ngo nishime, ngo nezerwe ushakashaka hose ngo mbeho neza. Mama wambyaye.”
Mu gitero cya mbere agira ati “Nakugereranya na nde, nakunganya nkande, wowe wemeye kuba babiri uri umwe ,undata hose ngo bamenye uri igitego mu babyeyi uri imena mu bishongore, uri indatwa itaratwa n’uwo yakoreye gusa kuko imbabazi zawe zigaragara hose aho ugeze hose mama wambyaye.”
Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo yayihimbiye muri rusange abagore barera abana bonyine.
Ati “Ni indirimbo nahimbiye ababyeyi b’abamama muri rusange, mvuga ubutwari bwabo muri rusange, kwigomwa kwabo kugira ngo tubeho neza twe abana. Ni indirimbo natuye ababyeyi bakora umurimo wo kuba se w’umwana na nyina.”
Akomeza avuga ko by’umwihariko yayikomoye kuri mama we wamureze wenyine ariko agakora iyo bwabaga, ku buryo nta kintu yigeze amuburana mu buzima.
Ati “Nayikomoye ku butwari mama wanjye yanderanye. Aba aha babiri papa atakiriho yarapfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Akaba ankujije kugera ubu kandi ntacyo namuburanye nk’umubyeyi numva nayitura abanyarwanda bose cyane cyane ababyeyi.”
Cyusa Ibrahim ni umuhanzi uzwi mu muziki gakondo. Uyu musore uri gusatira imyaka 31 amaze kwamamara mu bihangano bitandukanye bigaruka ku muco nyarwanda.
Mu gihe amaze atangiye gushyira hanze ibihangano, ni umwe mu barangamiwe mu gisekuru cye kubera gutera umugongo injyana z’amahanga akimakaza gakondo.
Amaze gukora indirimbo zirimo ‘Umutako’, ‘Mbwire nde’, ‘Rwanda Nkunda Migabo’, ‘Umwitero’ ndetse n’iza kera yasubiyemo nka ‘Imparamba’, ‘Muhoza wanjye’, ‘Umwiza’ n’izindi.