Debora yari muntu ki?
Yari umuhanuzikazi w'Imana y'Abisirayeli kandi yabwiraga abantu ibyo ashaka ko bakora. Nanone Imana yaramukoreshaga kugira ngo akemure ibibazo Abisirayeli babaga bafitanye.â"Abacamanza 4:4, 5.
Yakoze iki?
Umuhanuzikazi Debora yashyigikiye abagaragu b'Imana abigiranye ubutwari. Imana yamusabye kubwira Baraki ngo ayobore ingabo z'Abisirayeli, mu rugamba rwo kurwanya Abanyakanani babakandamizaga (Abacamanza 4:6, 7). Igihe Baraki yasabaga Debora kumuherekeza, ntiyagize ubwoba ahubwo yarabyemeye.â"Abacamanza 4:8, 9.
Imana yafashije Abisirayeli gutsinda, kandi Debora ni umwe mu bahimbye indirimbo ivuga uko urwo rugamba rwagenze, maze we na Baraki barayiririmba. Muri iyo ndirimbo yavuzemo uruhare umugore witwaga Yayeli yagize mu gutsinda Abanyakanani.â"Abacamanza igice cya 5.
Ni irihe somo twavana kuri Debora?
Debora yarangwaga no kwigomwa kandi akagira ubutwari. Yashishikarizaga abandi gukora ibyo Uwiteka ashaka. Kandi iyo babikoraga yarabashimiraga.
Source: Amasezerano.com
Source : https://agakiza.org/Debora-wo-muri-Bibiliya-yari-muntu-ki-Ni-iki-twamwigiraho.html