Umuhanzi w'icyamamare muri Tanzania na Afurika, Diamond Platnumz yavuze ko Nyakwigendera Dr. John Pombe Magufuli wari Perezida wa Tanzania yamufashije kugarura televiziyo ye ku murongo(On Air) igihe yari yahagaritswe.
Mu ntangiriro z'uyu mwaka muri Mutarama 2021 nibwo Ikigo cya Tanzania gishinzwe kugenzura imirimo ijyanye n'itumanaho (TCRA) cyatangaje ko gihagaritse televiziyo ya Wasafi TV y'umuhanzi Diamond, ni nyuma yo kurenga ku mahame agenga itangazamakuru.
Ubwo bashyinguraga Perezida Magufuli uherutse kwitaba Imana, Diamond yavuze ko ari we wamufashije kugira ngo ibihano yari yahawe bigabanuke ndetse televiziyo ye yongera kugaragara.
Ati'nari umunyamugisha kuvugana na we kuri telefoni igihe cyose. Ubwo televizyo yanjye yari yafunzwe yarampamagaye ambaza icyo nakoze kuri iyi nshuro. Mvugishije ukuri ni we wamfashije kugira ngo igaruke ndetse byoroshya ibihano. Yansabye kutazongera gutuma ijya hasi n'ikindi gihe. Yamfataga nk'umuhungu we.'
'Nanjyaga nsanga yambuze kuri telefoni(missed calls) nkumva nguye mu kantu. Yakundaga kumpamagara mu gitondo, nyuma aza guhindura akajya ampamagara ni mugoroba.'
Diamond Platnumz akaba yarahurije hamwe abahanzi icumi bakora indirimbo yitwa 'Lala Salama' ikubiyemo bumwe mu butwari bwa Perezida Magufuli.
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/diamond-yavuze-uko-magufuli-yamufashije-kugarura-televiziyo-ye