Diane wamenyekanye muri City Maid yavuze ku ijoro rya mbere ry'umunsi w'ubukwe bwe na Legend(VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bahavu Jeannette wamamaye nka Diane muri filime y'uruhererekane ya City Maid, avuga ko nyuma yo gukora ubukwe na Ndayikingurukiye Fleury [Legend], yageze mu rugo agasanga ari nk'ijuru rito nk'uko bajya babivuga.

Ubukwe bwa Bahavu Jeannette na Legend bwabaye ku wa 27 Gashyantare 2021, ni nyuma y'imyaka 4 bakundana.

Ku munsi w'ejo nibwo ISIMBI yabagejejeho inkuru ya Fleury Legend agaruka kuri byinshi byaranze urukundo rwabo mbere yo gushakana.

Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI, Bahavu yavuze uko yasanze urugo rumeze, umubano we n'umugabo we Ndayikingurukiye Fleury.

Ku munsi w'ubukwe bwe avuga ko yashimishijwe cyane no kubona ababyeyi be baremeye kumuhereza umukunzi we kumugaragaro.

Ati'nashimishijwe no kwibona mu rusengero kuri uyu munsi, nashimisihijwe no kubona ababyeyi banjye bampereza Legend ku mugaragaro bakumva ko mfite umutekano. Nabonaga abageni nkabona ni umunsi ndota ari njyewe barimo kubwira ariya magambo.'

Ku ijoro ry'ubukwe kimwe mu bintu byamushimishije ni ukuba atarigeze yakira telefoni y'ababyeyi bamubaza ngo arataha ryari.

Ati'Urabona iyo ugitaha mu rugo iwanyu, hari amasaha agera bakaguhamagara, uri hehe? Ugeze hehe? Nashimishijwe n'uko muri iryo joro nta telefoni yampamagaye, ariko mama byaranze arampamagara n'ubundi ariko ntabwo yampamagaye ambwira ngo ugeze he, yampamagaye nka mama ambwira amagambo meza, ansengera tuganira akanya gato mubwira uko bimeze ubuzima burakomeza.'

Akomeza avuga ko mu gihe arumazemo yasanze koko ari nk'ijuru rito nk'uko bajya babivuga kuko yasanze akunzwe cyane kurusha na mbere.

Ati'Mu gihe gito ndumazemo ni ijuru rito koko, mbona nkunzwe kurenza nk'uko nakunzwe muri iriya myaka ine twari tumaranye, ni ibintu byiza cyane.'

Urukundo rwa Ndayikengurukiye Fleury[Legend] na Bahavu Jeannette rwatangiye mu mpera za 2020, tariki ya 17 Nyakanga 2020 nibwo yamwambitse impeta ya fiançailles, ni mu gihe tariki ya 17 Ukuboza 2020 basezeranye imbere y'amategeko n'aho ubukwe bwabo bukaba bwarabaye ku wa Gatandatu tariki ya 27 Gashyantare 2021.

Bahavu yasanze urugo ari nk'ijuru rito
Legend na Bahavu bameze neza mu rugo rushya



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/diane-wamenyekanye-muri-city-maid-yavuze-ku-ijoro-rya-mbere-ry-umunsi-w-ubukwe-bwe-na-legend

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)