Ni ibirori byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 8 Werurwe 2021, ubwo uyu mukinnyi yasabaga umukunzi we ko byarenga gukundana bisanzwe, ahubwo akamubera umugore undi nawe akamubera umugabo.
Nk'uko bigaragara mu mashusho basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, Dalida Simbi wiyise Dalintelligence ku rukuta rwa Instagram ubwo yahingukaga mu nzu iteguye neza, yahise yibwira ibyahabereye amarira y'ibyishimo atangira gushoka ku matama ye.
Uko yariraga niko Bizimana yamwegereye amusaba ko batangirana urugendo rw'urukundo rudashira, nta kuzuyaza Simbi yahise yemera ubusabe bw'uyu mukinnyi yambara impeta ye.
Ni ibirori Bizimana yahuje n'ibyo kwizihiza isabukuru y'umukunzi we, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati 'Yavuze yego, Isabukuru nziza mukunzi. Imana ishimwe !'
Uyu mukobwa nawe yagaragaje amarangamutima ye abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yagize ati 'Navuze yego burundu.'
Bizimana Djihad na Simbi bamaze igihe bakundana cyane ko bose batuye mu Bubiligi aho uyu mukinnyi amaze imyaka itatu akinira ikipe ya Waasland-Beveren.
Atangiye urugendo rwo kubaka urugo mu gihe umutoza w'Ikipe y'Igihugu Amavubi atigeze amwiyambaza mu bakinnyi yahamagaye bagiye gukina imikino yo gushakisha itike yo gukina igikombe cya Afurika.
UKWEZI.RW