Dr Kayumba yatangiye guhatwa ibibazo ku kirego cy’umukobwa umushinja gushaka kumufata ku ngufu -

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiriye urwandiko ruhamagaza Kayumba ku cyicaro gikuru cya RIB ku Kimihurura rumusaba ko yitaba saa tatu z’igitondo. Gusa impamvu z’ihamagazwa rye ntizigeze zitangazwa.

Nyuma y’urwo rwandiko, hatangiye kuvugwa amakuru menshi dore ko iri hamagazwa ryabaye nyuma y’iminsi mike Kayumba atangaje ko yashinze ishyaka RPD (Rwandese Platform for Democracy) na nyuma y’umunsi umwe atangaje ku mbuga nkoranyambaga ko hari umuyoboke we watawe muri yombi ku mpamvu zitazwi gusa RIB ikaza gutangaza ko yari akurikiranyweho ubujura.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabajijwe impamvu Kayumba yahamagajwe, asubiza ko bishingiye ku kirego cyakiriwe n’uru rwego cy’umukobwa umushinja gushaka kumusambanya.

Ati “Ni ukugira ngo asubize ikirego twakiriye ku kibazo cyatanzwe n’uwari umunyeshuri we. Ntaho bihuriye n’ishyaka rye, cyangwa umuyoboke.”

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo ikirego cy’uyu mukobwa cyakiriwe avuga ku byo yakorewe mu 2017.

Ku wa 17 Werurwe 2021 ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwira inkuru y’umukobwa uvuga ko Kayumba yashatse kumufata ku ngufu yitwaje ko ari bumufashe kubona umwanya mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, akimenyereza umwuga.

Kuri telefoni Kayumba ngo yabwiye uwo mukobwa ko hari umuntu wo muri RBA wamubajije niba yamurangira umuntu ushaka kwimenyereza umwuga, anongeraho ko “Mfite ubushobozi mu itangazamakuru nkwiriye kwihutira kujya kumureba akampa inama ndetse n’ibaruwa impesha kujya gukora imenyerezamwuga”.

Yakomeje agira ati “N’icyizere cyinshi, nemeye guhura nawe, andangira i Remera mu Gihogere. Nyuma naje kumenya ko ari urugo rwe, ntabwo nigeze mbitekerezaho cyane kuko nari umunyeshuri we mu itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda, nubahaga cyane.”

Ubwo ngo yageraga mu nzu ya Dr Kayumba, yasanze asa n’uwasinze. Ati “Nagerageje kugenda ariko yari afite ingufu nyinshi. Arankurura, ansunikira mu ntebe ashaka kumpatira ko turyamana. Ndabyanga atangira kumbwira nabi, antera ubwoba ko azangiza ahazaza hanjye ndetse n’amahirwe yanjye yo kuba Umunyamakuru mu Rwanda.”

Uwari Umuyobozi w’Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda, Njuguna Joseph, aherutse kubwira IGIHE ko yakiriye iki kirego cy’umukobwa wamubwiye ko Kayumba yamuhohoteye.

Ati “Yego yaje mu biro byanjye ambwira ko hari umwarimu wagerageje kumuhohotera, namusezeranyije ko nzavugana n’uwo muntu (Kayumba) ariko igihe kinini ntiyazaga ku ishuri.”

Dr Kayumba ni umwe mu bahanga igihugu gifite, bishimangirwa n’abanyeshuri bamunyuze imbere mu Ishuri ry’Itumanaho n’Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda cyangwa se ubushakashatsi butandukanye yagiye akorera ibigo n’inzego zinyuranye.

Gusa inshuro nyinshi yakunze kumvikana mu bikorwa by’imyitwarire mibi birimo kurwana n’ubusinzi, byanatumye amara umwaka muri Gereza nyuma yo guhamwa n’ibyaha bikorerwa ku kibuga cy’indege no gukoresha imbaraga cyangwa gukangisha gukoresha imbaraga ku kibuga cy’indege.

Dr Kayumba Christopher yarezwe n'uwahoze ari umunyeshuri we amushinja gushaka kumufata ku ngufu



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)