Ku wa Gatatu, tariki ya 3 Werurwe 2021, ni bwo habaye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Dr. Mbarushimana na Sebaganwa Alphonse wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa REB.
Uyu muhango wayobowe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye Twagirayezu Gaspard.
Dr Nelson Mbarushimana yavuze ko yihaye ingamba nshya aho yizeye ko ku bufatanye n’abarimu bafite ubumenyi buhagije, umurava, bizatuma habaho iterambere mu burezi n’imyigishirize ihamye.
Yavuze kandi ko azibanda cyane ku gutegura integanyanyigisho inoze nka kimwe mu byagiye bitungwa agatoki n’abatari bake mu mitegurire yayo.
Dr Mbarushimana yemereye Minisitiri w’Uburezi ko nk’uko ikoranabuhanga ari ishingiro rya byose, ari ryo azashingiraho mu burezi cyane ko bizafasha gutegura umwana uzavamo umuntu wuzuye w’ahazaza.
Ubwo yemezwaga kuri uyu mwanya, ku wa 2 Werurwe 2021, Dr Mbarushimana, yavuze ko azashyira imbaraga mu mashuri y’incuke, agashakirwa abarimu babyigiye kugira ngo umunyeshuri ugiye gutangira abanza azabe afite ubumenyi bw’ibanze.
Yashimangiye kandi ko azashyira imbaraga mu kongerera abarimu amahugurwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga no gukora ubushakashatsi kugira ngo harebwe aho Isi igeze mu bijyanye n’uburezi no kunoza uburyo bwo kujyana na bwo.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yibukije ubuyobozi bushya ko Abayarwanda bategereje byinshi byiza mu rwego rw’uburezi kandi ko gukorera hamwe bizafasha kugera ku ntsinzi bifuza.
Inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 19 Gashyantare 2021, ni yo yemeje Dr. Nelson Mbarushimana nk’Umuyobozi wa REB.
Muri uru Rwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (Rwanda Basic Education Board), Dr. Nelson Mbarushimana yahawe inshingano zo kuruyobora nk’urwasigaranye zimwe mu nshingano z’icyari Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB).
REB ifite inshingano zirimo izo gutegura no gutanga integanyanyigisho, imfashanyigisho, inyoborabarezi, imbonezamasomo no kugena uburyo bwo kwigisha mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye, ayihariye n’ay’abakuze batazi gusoma, kwandika no kubara; gushyiraho no gukurikirana gahunda yo kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga mu burezi bw’ibanze.
Dr Mbarushimana ni inzobere mu bijyanye n’integanyanyigisho n’imyigishirize, akaba afite uburambe bw’imyaka isaga 17 mu bijyanye n’uburezi.
Amafoto: REB/ Twitter