Ku wa 6 Gashyantare 2021 ni bwo Dr Nsanzabaganwa yatorewe kuba Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe, aba uwa mbere w’igitsina gore ubigezeho kuva uyu muryango washingwa.
Ihererekanya ry’imirimo yari ashinzwe muri BNR kuva mu 2011 ryabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki 3 Werurwe 2021.
Uyu mugore w’imyaka 50 y’amavuko yarahiriye ishingano nshya muri Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe ku wa 7 Gashyantare uyu mwaka, nyuma y’umunsi umwe atowe.
Yavuze ko ari umwanya mwiza k’u Rwanda kandi ajyanye imigabo n’imigambi ifitanye isano n’inshingano zirimo ibijyanye n’ubukungu, gucunga umutungo, gucunga imiyoborere n’imikorere, kugarura imikorere myiza kandi inyuze mu mucyo inafite intego, kubazwa inshingano no kwihutisha impinduka cyane ko biri mubyo yatorewe.
Umuyobozi uzamusimbura kuri uyu mwanya yari afite muri BNR ntaramenyekana kugeza ubu, kuko agomba gushyirwaho n’Iteka rya Perezida wa Repubulika.
Amafoto: BNR