Dukuremo irihe somo, mu rwandiko Pawulo yandikiye 2Timoteyo 2:19? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyamara urufatiro rukomeye rw'Imana ruracyahagaze, rwanditsweho iki kimenyetso ngo 'Uwiteka azi abe', kandi ngo 'Umuntu wese uvuga izina ry'Uwiteka ave mu bidatunganye.' 2Timoteyo 2:19

Kumwereka ko imfatiro z'isi zose zijya zikurwaho hagasigara urufatiro rw'Imana rukome, kumwereka ko Uwiteka Imana izi abantu bayo, kumukangurira ko akwiye gukiranuka, ni bimwe mu bikubiye mu butumwa Intumwa Pawulo yageneye umwana we yibyariye mu by'Umwuka nk'uko abyivugira, ari we Timoteyo.

Icyakora twibukiranye ko uyu munsi wa none atari Timoteyo ubwirwa, ko ahubwo ari njye/ ari wowe ugiye gusoma iyi nyigisho.

'Maze isi iratigita ihinda umushyitsi, imfatiro z'imisozi nazo ziranyeganyega zitigiswa n'uburakari bwayo' Zaburi 18:8

Muri iyi isi hari ibintu byinshi abantu bisunga bikababera imfatiro: Icyubahiro, ubutunzi, ubwiza, imiryango, amashuri n'ibindi. Ibi bintu byose turondoye n'ibindi tutavuze, ni byiza kubigira ariko mu byukuri si ibyo kwiringirwa, kuko Bibiliya yatubwiye ko mwene izo mfatiro zinyeganyezwa zigakurwaho.

Ushobora kugira icyubahiro kinshi pe! abantu bakakubahwa kandi koko n'ijambo ry'Imana rihamya ko abo kubahwa bakwiriye kubikorerwa. Ariko iyo utasobanukiwe ko hejuru y'icyubahiro ufite hariho undi Nyakubahwa mukuru witwa Yesu, urwo rufatiro igihe kiragera rukarimburwa, ugasigara usuzuguwe.

Naho wagira icyubahiro ukwiye kubaho uzi ko nawe hari undi Nyiricyubahiro(Imana), ukwiye kwiga kwicisha bugufi kuko Imana irwanya abibone abicisha bugufi ikabashyira hejuru.

Sinavuga ukuntu kugira ubutunzi ari byiza, kandi ari iby'igiciro abantu bo mu si babugira urufatiro. Ariko umuntu umwe ni we wavuze ngo 'Ubutunzi bumera amababa, kandi hahora haza abandi bakire bashyashya' bivuze ko Imana ari Imana ikenesha kandi Igakenura. Kugira ubutunzi bwawe urufatiro ni ukwibeshya cyane kuko urwo rurasenyuka.

Ni byiza kugira ubutunzi ariko birabishye cyane kuramya ubutunzi, aho kuramya Imana itanga ubutunzi. Ukwiye kwiga kubahisha Imana ubwo butunzi, ukayigira urufatiro rwawe.

Ubwiza, mu byukuri sibwo ukwiye kugira urufatiro kuko umubiri wawe uzasaza. Ntiwakumva uburyo umuntu arama igihe gito cyane, aho Bibiliya yo ivuga ko umuntu ahwanye n'ubwatsi buba ari bubisi, igihe kikazagera bukuma bugashiraho. Ukwiye kumenya ko Yesu we rufatiro rukomeye, rutanyeganyezwa ko ariwe ukwiye kwisunga nibwo utazigera wicuza.

Imiryango nayo kuyigira ni byiza, yewe birananejeje. Uzumva umuntu avuka akitabwaho n'imiryango, agakomera agakora ibintu byinshi bitangaje. Uwo yabayeho ntacyo akennye mu by'ibanze, afite abakomeye b'iwabo baramugoboka isaha n'isaha.

Ibyo ni byiza ariko bene urwo rufatiro narwo rurasenyuka imiryango ikaguhinduka, ukabura n'umwe ugucira akarurutega! Imana yonyine niyo izakubera umutabazi no mugihe imiryango izaba yakuvuyeho. Niyo mpamvu ari yo ukwiye kubakiraho urufatiro rukomeye mu buzima bwawe bwose.

Hari abandi bantu benshi uzasanga bashyira imbere amashuri, ukumva diporome ziremereye zibabereye urufatiro. Hari umuntu ukomeye twigeze kuganira arambwira ati' Muri iki gihugu abantu bize ku rwego rwo hejuru baramutse bateraniye hamwe, bakarambika Diporome zabo hasi, nanjye iyanjye yazamo!'.

Kwiga ni umugisha ukomeye ariko mu byukuri si ibyo kwishingikirizaho, kuko urwo rufatiro rujya runyeganyezwa umuntu akabura agaciro kandi yotwa ko yize. Ukwiye kwiringira Imana nyir'ubwenge yahanze ubwenge no kumenya, yo iha abatswa kujijuka. 'Kubaha Uwiteka nibwo bwenge, kandi kuva mu byaha niko kujijuka'

'Uwiteka azi abe', kandi ngo ' Umuntu wese uvuga izina ry'Uwiteka ave mu bidatunganye'

Ese imyaka umaze mu gakiza, Uwiteka arakuzi?, ujya wumva ufitanye ubusabane n'Imana yawe?. Abenshi muri iki gihe bitirirwa izina rya Yesu ariko imirimo bakora ihakana ubukristo, nyamara nta muntu n'umwe bahima usibye bo ubwabo, kuko

Imana yo izi abayikunda bakitondera izina ryayo. Niba koko uri umwana w'Imana ukwiye kubihamisha kuva mu bidatunganye, ukabaho ubuzima bwubaha Imana ukiga guhuza ijambo ry'Imana n'ubuzima.

Ukiga gukiranuka buri munsi kandi birashoboka. Wowe utari wakira Kristo Yesu nk'Umwami n'umukiza w'ubugingo bwawe, igihe ni iki, iminsi umaze mu byaha irahagije ntiwari ukwiye gukomeza gukabya. Kristo Yesu agutegeye amaboko kandi yiteguye kukwakirana imbabazi nynshi, ngo aguhindure umwana w'Imana ubikiwe ikamba ry'ubugingo buhoraho.

Fata uyu mwanya utekereze, ese ni ibiki wagize urufatiro muri iki gihe?, ni akazi, ni amafaranga, ni imiryango, ni icyubahiro…, izo mfatiro zose n'izindi tutarondoye nubwo ari nziza, igihe kiragera zigasenyuka. Ukwiye kwizera Imana ikakubera urufatiro rukomeye rutazanyeganyezwa iteka ryose. Imana iturengere, Amena!

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Dukuremo-irihe-somo-mu-rwandiko-Pawulo-yandikiye-2Timoteyo-2-19.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)