Dusubize amaso inyuma:  ni ibiki Paul Rusesabagina umukuru wa MRCD yatangaje ubwo umuvugizi we akaba na Visi Perezida Callixte Sankara yafatwaga?  #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo amakuru yifatwa ry'umuvugizi wa MRCD akaba na Visi Perezida wayo, Callixte Sankara yatangiraga guhwihwiswa kuri murandasi, Paul Rusesabagina yatangarije ijwi ry'Amerika na BBC, ko badashobora na rimwe gufata Callixte Sankara kuko amaso y'ingabo za MRCD amuri hafi, gusa yemera ko bashakaga kumufata.

Tarki ya 30 Mata 2019, ubwo uwari Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Dr Richard Sezibera mu kiganiro n'abanyamakuru, yatangaje bwa mbere ku mugaragaro ko Callixte Nsabimana wiyita Sankara, wari umuvugizi wa MRCD/FLN ari mu nzego z'umutekano w'u Rwanda, muri MRCD baradagazwe, ikinyoma cya Perezida wayo Paul Rusesabagina gikubitirwa ahareba I Nzega

Nyuma yaho, Sezibera atangarije ko u Rwanda rufite Callixte Sankara, Rusesabagina yakomeje kuvuga ko babeshya ko Callixte Sankara ari ahantu hizewe, nubwo atacyumvikana mu itangazamakuru.  Byaje guhinduka ubwo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye Callixte Nsabimana imbere y'abanyamakuru tariki ya 17 Gicurasi 2019. Rusesabagina yaramanjiriwe ati bamukoreye 'iyicarubozo' ngo kuko yari afashwe n'abapolisi babiri, kandi ariko abakekwaho ibyaha bose ku isi bafatwa.

Ubwo Rusesabagina yagezwaga imbere y'ubutabera yihakanye ko atari umunyarwanda ibintu byasekeje abantu bose. Tugiye kubagezaho itangazo Paul Rusesabagina yahaye abanyamakuru nyuma yaho RIB yerekanye Callixte Sankara. Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Paul Rusesabagina ubwe nka Perezida wa MRCD.

Rwanda:Itangazo rya MRCD rigenewe abanyamakuru ku ishimutwa rya Major Callixte Sankara, umuvugizi wa

Tariki ya 30 Mata 2019

 

Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe nshuti z'u Rwanda,

Muri iyi minsi hakomeje kuvugwa byinshi ku mirwano hagati y'abasore n'inkumi bagize umutwe wacu FLN mu bikorwa bya gisirikare uhanganyemo n'ingabo za Leta ya FPR- Inkotanyi n'agatsiko kayobowe na Perezida Paul Kagame, imirwano ibera mu bice by'ishyamba rya Nyungwe n'uturere turyegereye.

Haravugwa kandi n'ishimutwa ry'umwe mu ntwari zacu Major Callixte NSABIMANA Sankara, umuvugizi w'izo ngabo akaba na Perezida wa kabiri wungirije wa MRCD mu gihe yari mu rugendo asubira mu birindiro bye akubutse mu butumwa muri Comores aho MRCD n'inshuti zayo bari baramukuye mu menyo ya rubamba y'abicanyi ba FPR bari boherejweyo kumugota.

Impuzamashyaka MRCD iramenyesha abanyarwanda ko urugamba rukomeje, ko ibi bitaciye abasirikare bacu intege kandi ko umutwe wa FLN ukomeje guhangana n'ingabo za FPR. Abasirikare bacu bakaba bahagurukanye ikibatsi n'ubukana buhagije ngo babohore abanyarwanda mu gihe cya vuba. Nk'uko ibihugu byinshi bimaze kuburira abaturage babyo kudapfa kujya mu Rwanda, twongeye gusaba abanyarwanda n'abanyamahanga kwirinda kwegera uturere tw'imirwano nk'uko twabibasabye mu itangazo twabagejejeho ku wa 21 Werurwe 2019.

Izi mfungwa zacu z'intambara ziri mu maboko ya Leta ya FPR, turasaba ko zakurikiranwa hakurikijwe amategeko mpuzamahanga agenga imfungwa z'intambara. Uko byagenda kose urugamba turukomeyeho, abasore n'inkumi bacu bafite ubwitange bukomeye bwo kubohora abanyarwanda iyi ngoma y'igitugu. Ari abagwa ku rugamba cyangwa bagashimutwa bari mu butumwa bw'akazi, bose ni abitangiye intego turwanira. Muri MRCD twemeza ko ari ibitambo bya demokarasi tugomba kuzirikana.

Impinduka duharanira ni iy'Abanyarwanda bose nta we uhejwe. Nimuze tuyihutishe.

Bruxelles, 30/04/2019

Paul RUSESABAGINA Président

 

 

The post Dusubize amaso inyuma:  ni ibiki Paul Rusesabagina umukuru wa MRCD yatangaje ubwo umuvugizi we akaba na Visi Perezida Callixte Sankara yafatwaga?  appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/dusubize-amaso-inyuma-ni-ibiki-paul-rusesabagina-umukuru-wa-mrcd-yatangaje-ubwo-umuvugizi-we-akaba-na-visi-perezida-callixte-sankara-yafatwaga/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)