Empower Rwanda yifatanyije n'abagore b'i Rwamagana kwizihiza umunsi wabo, ibaha n'ubufasha - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abana 120 babyariye iwabo bo mu Mirenge ya Fumbwe na Munyaga ho muri Rwamagana, ni bo bashyikirijwe ibiribwa birimo ifu ya kawunga n'isukari, ibikoresho by'isuku birimo amasabuni n'ibyo kwifashisha bari mu mihango.

Kuri iyi nshuro ya 46 bizihiza uwo munsi ngarukamwaka, uwo muryango wanatanze amatungo magufi arimo inkoko n'inkwavu ku bababaye kurusha abandi, bikorwa ku bufatanye n'Inama y'Igihugu y'Abagore.

Uwo muryango kandi wanishyuriye mituweli abana 46 muri abo bahawe ubufasha, hagamijwe ko bakomeza kubona ubuvuzi buboneye.

Umuyobozi wa Empower Rwanda, Kabatesi Promise Olivia, yabwiye IGIHE ko ibyatanzwe byose bifite agaciro ka 1.545.000 Frw.

Empower Rwanda yatangijwe mu 2019, igamije gufasha abana babyarira iwabo gusubira mu mashuri no kubona ibikoresho by'ibanze ku badafite amikoro, ndetse bakaba bahabwa inama bakanakorerwa ubuvugizi.

Si ibyo gusa kuko n'abagore batishoboye uwo muryango ubageraho ukabagoboka, byose biganisha ku kuzamura imibereho yabo n'ubukungu bakagera ku rundi rwego.

Ubu uwo muryango ufite abana 120 babyariye iwabo b'i Rwamagana witaho, aho 100 muri bo bajyanywe kwiga imyuga y'igihe gito yabafasha guhindura imibereho yabo, naho 20 basubizwa mu bigo by'amashuri asanzwe.

Kabatesi yatangaje ko hari abandi bagenerwabikorwa 300 umuryango ufite mu mirenge ya Murambi na Kabarore ho muri Gatsibo, bagizwe na 60% by'abana babyariye iwabo naho 40% bakaba abagore batishoboye.

Yavuze ko abana babyarira iwabo bakunze kugira ihungabana rituruka ku buryo bafatwa mu miryango yabo, rimwe na rimwe bakanatereranwa ku buryo kubona ibyo bakenera bibagora. Mu byo umuryango ubafasha harimo no kubaganiriza bakabahumuriza.

Yakomeje ati 'Ubundi icya mbere tubafasha ni ukubaha ubufasha bwo kubahumuriza kuko baba baragize ihungabana, baratereranywe n'imiryango, rero ni ukubanza kubasubiza mu buzima busanzwe. Ikindi dukora ni ukubasubiza mu miryango, tukaganiriza ababyeyi kugira ngo bongere babakire kandi bababe hafi bareke kubatererana.'

Yavuze ko muri gahunda z'umuryango harimo no kubasubiza mu mashuri baba baracikishije, bityo nabo bakabasha kugira ubumenyi buteye imbere.

Kabatesi yavuze ko abemeye gusubira mu mashuri uwo muryango ari wo ubishyurira, bikaba biteganyijwe ko abazarangiza amasomo bazafashwa gutangira imishinga ibateza imbere.

Yakanguriye n'indi miryango itegamiye kuri Leta iharanira imibereho myiza y'abaturage, kwita cyane ku bagenerwabikorwa bayo muri ibi bihe abenshi bagizweho ingaruka n'icyorezo cya Coronavirus.

Dusabimana Alice umaze amezi umunani afashwa n'uwo muryango uri no mu bahawe ubufasha, yatangaje ko wabafashije byishi batari kwigezaho, birimo kubomora ibikomere binyuze mu matsinda bashyizwemo ngo bisungane.

Yagize ati 'Rwose uyu muryango watubereye umubyeyi. Ubu batubumbiye mu matsinda turaganira tukomorana ibikomere, ndetse tukigishwa imyuga itandukanye idufasha kwiteza imbere.'

Uwo mugenerwabikorwa yahamije ko ubu na we ari mu bari kwigishwa umwuga yitezeho kumuhindurira ubuzima, aho yiga ubudozi. Ati 'Ntabwo nabona uko mbivuga twese byaraturenze.'

Iyo mvugo ayihurizaho na Musabimana Julienne umaze umwaka urenga agerwaho n'ibikorwa bya Empower Rwanda, wavuze ko ibyo bayikesha ari byinshi.

Yavuze ko mu byo babigisha harimo no kwizigama kandi bibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Abagenerwabikorwa bo muri Rwamagana ni bo bahawe ubufasha
Amatungo magufi yatanzwe arimo inkoko n'inkwavu
Buri mubyeyi yagiye agenerwa ikarito y'isabuni, ibilo bitanu by'isukari n'ibilo icumi bya kawunga
Byakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo arimo guhana intera no kwambara agapfukamunwa neza
Byatanzwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo
Ibikoresho by'isuku byatanzwe birimo amasabuni n'ibyifashishwa mu mihango
Ubufasha bwatanzwe burimo ibiribwa n'ibikoresho by'isuku ndetse n'amatungo magufi
Umurenge wa Fumbwe ni umwe muri ine Empower Rwanda ikoreramo kugeza ubu
Umuyobozi wa Empower Rwanda, Kabatesi Promise Olivia, yavuze ko ibyatanzwe byose bifite agaciro ka 1.545.000 Frw



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/empower-rwanda-yifatanyije-n-abagore-b-i-rwamagana-kwizihiza-umunsi-wabo-ibaha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)