Equity Bank Plc yageneye abakiliya bayo b'abagore impano ku Munsi Mpuzamahanga wabagenewe (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu rwego rwo kuzirikana umugore, Equity Bank Plc, yizihije uyu munsi igenera abakiliya bayo b'abagore impano zitandukanye z'agaciro ziherekejwe n'ururabo.

Ni ibikorwa byabereye mu gihugu hose aho Equity Bank Plc ifite amashami ndetse hari n'aho abayobozi bagiye gushimira abagore babasanze aho bakorera, ku masoko, aho batuye, muri restaurant, mu isoko, mu biro n'ahandi.

Usibye abakiliya bahawe impano, abayobozi b'abagabo muri Equity Bank bahaye abakozi b'abagore indabo n'izindi mpano zitandukanye mu kwifatanya kwizihiza uyu munsi.

Abakiliya ba Equity Bank bavuze ko bishimiye kuba banki yabo yabazirikanye kuri uyu munsi, bemeza ko ibi byishimo ari inyongera kuri serivisi nziza bahabwa.

Mahungu Betty usanzwe ufite Sosiyete ya GO TELL ifasha abantu gukora ingendo z'indege zifasha abantu gusura Israel, yavuze yishimiye kuba Equity Bank yazirikanye abagore ku munsi wabo.

Yavuze ko yahisemo kugana Equity bank kuko yita cyane ku bayigana ndetse igashyigikira ubucuruzi butaratera imbere.

Ati 'Nahisemo kugana Equity Bank kuko bita cyane ku bakiliya, bakabatega amatwi kandi bita cyane ku bucuruzi butaratera imbere. Navuga ko ariyo yonyine mu Karere k'Uburasirazuba, rero iyo uri muri ako karere, nta mpungenge uba ufite banki yizewe.'

Mahungu yavuze ko ari umwe mu bakiliya bamaze igihe bakorana na Equity Bank kuko yatangiye gukorana nayo mu 2013 ubwo yari muri Kenya kandi ko muri icyo gihe cyose yabonye impinduka nk'umugore witeje imbere .

Ati 'Ku giti cyanjye Equity Bank yanteje imbere. Natangiye ubucuruzi nkiri muto naka inguzanyo ya Miliyoni 1Ksh, nkanjye yari amafaranga menshi. Mu by'ukuri iyi banki iteza imbere cyane umugore kandi abagore benshi bakorana nayo bagiye batera imbere.'

Nyirumuringa Christine ushinzwe Ishami ry'Abagore muri Equity Bank yavuze ko mu rwego rwo gukomeza gushyigikira iterambere ry'umugore bashyizeho gahunda zitandukanye zibafasha gushyigikira imishinga mito n'iciriritse no kuborohereza kubona ingwate.

Ati 'Tuzi ko abagore benshi bagira imbogamizi zo kubona ingwate, rero iyo tubashyize mu matsinda bagira ubwishingizi magirirane. Muri ayo matsinda barishingirana, wagira ikibazo bakagufasha, ni yo mpamvu tubasaba kujya mu matsinda bita ibimina.'

'Usibye kubashyira mu matsinda, tubashyira mu cyo twita amahuriro (Clubs), abafasha kugenzura uburyo binjiza amafaranga n'uko bayasohora. Iyo twabashyize hamwe bidufasha kubakurikirana kandi bakagira uruhare mu kumenya amakuru.'

Yavuze ko abakiliya b'abagore bakorana na bo, bazashyirirwaho ingendoshuri zo mu mahanga kugira ngo bibafashe guhangana ku isoko mpuzamahanga.

Umuyobozi ushinzwe Ishami ry'Ubucuruzi muri Equity Bank Plc, Jean Claude Gaga, yavuze ko ubukungu bw'u Rwanda bwerekana ko abenshi mu bakora ubucuruzi buciriritse (MSME) budahabwa agaciro bukwiriye n'ibigo by'imari.

Yagize ati 'Ugiye mu gakiriro ka Gisozi, ukareba ibikorwa byaho uhita ubona ko hariya ariho umutima w'ubukungu. Usanga ibigo by'imari bitekereza kuri sosiyete zagutse. Nka Equity Bank twiyemeje gushyiraho uburyo bwo gushyigikira iyo mishinga mito n'iciriritse (MSME).''

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Plc, Namara Hannington, yavuze ko atari ubwa mbere nka banki yifatanyije n'abagore kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wabo maze abasaba kutitinya.

Ati 'Abagore bagomba kutitinya, bagakomera kuko barashoboye kimwe na bagenzi babo b'abagabo. Equity Bank yishimiye gukomeza kubafasha mu rugendo rwose rw'iterambere.'

Equity Bank Rwanda yabonye ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda mu 2011. Iheruka guhabwa igihembo n'Ikigo The Banker gikora ubusesenguzi kuri banki ku rwego rw'Isi nka nka banki y'Umwaka mu Rwanda mu 2020 'Bank of the Year of 2020'.

Ni igihembo Equity Bank Rwanda yahawe nyuma yo kwitwara neza mu mwaka w'imari wa 2019, aho yongereye 27% by'igishoro cyayo, kikagera kuri miliyari 36.2 Frw muri uwo mwaka kivuye kuri miliyari 28.6 Frw mu 2018.

Equity Bank Plc yageneye abakiliya bayo b'abagore impano ku Munsi Mpuzamahanga wabagenewe
Buri mukiliya wageze mu ishami rya Equity Bank yahawe indabo n'impano zitandukanye
Bahawe indabo ziherekejwe n'ubutumwa bwo kubifuriza ihirwe
Byari ibirori biteguye neza mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Plc, Namara Hannington, yasabye abagore kutitinya
Umuyobozi ushinzwe Ishami ry'Ubucuruzi muri Equity Bank Plc, Jean Claude Gaga, yavuze biyemeje guteza imbere ubucuruzi buciriritse (MSME)



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/equity-bank-plc-yageneye-abakiliya-bayo-b-abagore-impano-ku-munsi-mpuzamahanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)