Ese ibitekerezo byawe byubatse bite? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mbese ni nde wigeze kumenya icyo Uwiteka atekereza ngo amwigishe?Nyamara twebwe dufite gutekereza kwa Kristo (1Abakorinto 2:16).

Mubyukuri ushobora kuba warabonye ko inshuro nyinshi ko ibitekerezo byawe bihinduka.Si wowe wenyine ahubwo bibaho kuri twese. Igihe kimwe ibitekerezo byacu biba ari byiza, byizewe, bituje, nyamara mu mwanya ukurikira bicura umwijima, ndetse bigahinduka bibi.

Hari igihe narebye ibintu bimwe na bimwe mfite kwizera kutajegajega, nta gutindiganya na gato, hanyuma mu buryo butunguranye ibitekerezo byo gushidikanya byatangiye kunyinjirira mu bwenge, bisenya ibyo nari nzi mbere. Izi mpinduka zitunguranye mu bitekerezo byacu ziteza ibibazo runaka birimo n'indwara zitandukanye. Ubu buryo bubiri buduhatira kwibaza icyerekezo dukwiye guha ibitekerezo byacu. Hariho ibitekerezo bimwe tugomba kubungabunga n'ibindi tugomba kwanga.

Intumwa Pawulo yandikira Abakorinto, yarababwiye ati: "Nyamara twebwe dufite gutekereza kwa Kristo." Aya magambo aratwigisha ko mu bihe bitandukanye, hari icyo Yesu abitekerezaho, kandi natwe hari icyo tubitekerezaho. Icyo intumwa Pawulo ashaka gushimangira ni uko kubw'ubuntu bw'Imana, Umwuka Wera ashaka kutugezaho ibitekerezo byiza, ibyo kwibuka, ibya Kristo.

Hari ibitekerezo dukwiriye kubungabunga hari n'indi dukwiriye kwanga burundu

Ikibazo cyiza cyo kwibaza muri ibi bihe byose ibitekererezo byacu bihindagurika, "Ni ukuhe gitekereza kwa Kristo?" Biragaragara ko kugira ngo tubone igisubizo cy'iki kibazo, dukeneye kuba inkoramutima ya Yesu, ubumenyi bwimbitse ku mutima wa Yesu. Iri shyaka ryo kumenya Yesu neza ni intego ye.

'Kugira ngo mumenye, menye n'imbaraga zo kuzuka kwe no gufatanya imibabaro ye, no kujya nshushanywa no gupfa kwe. Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere. Ndamaranira kugera aho dutanguranwa, ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kw'Imana muri Kristo Yesu kwavuye mu ijuru' (Abafilipi 3:10;13;14).

Mugihe Yesu yatangazaga ko agomba gupfa, Petero Yaramubwiye ati: "Ibi ntibizakubaho." Yesu aramuhindukirira aramubwira ati: 'Petero aramwihererana atangira kumuhana ati 'Biragatsindwa Mwami, ibyo ntibizakubaho na hato. Arahindukira abwira Petero ati 'Subira inyuma yanjye Satani, umbereye igisitaza kuko ibyo utekereza atari iby'Imana, ahubwo utekereza iby'abantu'.Matayo 16:22;23.

Muri icyo gihe, Petero, ntabwo yari yarigeze amenya ibitekerezo bya Yesu. Mugihe tunyuze munzira y'ikigeragezo, dushobora gutekereza ko ibi atari ibisanzwe. Ariko birashoboka ko ari byo Imana ishaka ko ducamo. Mu bihe nk'ibi, ntabwo ubwenge bw'abantu ari bwo dukeneye, ahubwo dukeneye ubwa Kristo.

Isengesho ry'uyu munsi

Hagati y'ibi bihe byose ndimo, ndaje aho uri Mwami, nje gushaka gutekereza kwawe.Undinde kwifatira ibyemezo byanjye hatarimo ubufasha bwawe. Mbisenze nizeye mu izina rya Yesu. Amen!

Source: www.topchretien.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ese-ibitekerezo-byawe-byubatse-bite.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)