FERWAFA ishimangira ko umusaruro wa Mashami Vincent ari nta makemwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda rivuga ko umusaruro w'umutoza Mashami Vincent mu mikino itambutse ari mwiza ndetse ari yo mpamvu bamwongereye amasezerano.

Ku munsi w'ejo hashize ni bwo FERWAFA yemeje Mashami Vincent nk'umutoza mukuru w'Amavubi, aho yahawe amasezerano y'umwaka, akaba ari inshuro ya gatatu yongerewe amasezerano.

Muri Kanama 2018 nibwo Mashami Vincent yasinye amasezerano ya mbere nk'umutoza mukuru, muri Kanama 2019 yahawe amasezerano y'agateganyo aho yari yasabwe kubona itike ya CHAN2020(yarayobonye), gusezerera Seychelles mu ijonjora ry'ibanze ry'igikombe cy'Isi(yarabioze) no kubona byibuze amanota 4 mu mikino ibiri ya mbere yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2021(byaramunaniye), muri Gashyanatre 2020 akaba yarahawe amasezerano y'umwaka yarangiye mu kwezi gushize akaba yongerewe andi y'umwaka.

Umunyabanga wa FERWAFA, Uwayezu Fracois Regis yavuze ko impamvu bamwongereye amasezerano ari uko basanze umusaruro we ari nta makemwa.

Ati'twishimiye kubamenyesha ko Mashami aguma ari umutoza w'Amavubi undi mwaka umwe. Ubwo yari umutoza hari impinduka yagaragaje niyo mpamvu dukomeje kumwishingikiriza kugira ngo azaduhe intsinzi mu gihe kizaza.'

Avuga ko intego uyu mutoza yahawe ari ukugeza u Rwanda mu mikino ya Kamarampaka mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022.

Mu myaka ibiri n'igice amaze ari umutoza w'ikipe y'igihugu, Mashami Vincent yatoje imikino 23(yose hamwe harimo n'iya gicuti) atsindamo 5, anganya 11 atsindwa 7.

Mashami Vincent FERWAFA na MINISPORTS bishimiye umusaruro we bamwongerera amasezerano



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-ishimangira-ko-umusaruro-wa-mashami-vincent-ari-nta-makemwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)