Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Werurwe 202, nibwo ikamyo yaturukaga i Musanze yerekeza i Kigali ipakiye isima yaguye ifunga umuhanda hanatangira imirimo yo gushaka uko yakurwamo ngo wongere ukoreshwe.
Byasabye amasaha atari make kuko ku gicamunsi hakoreshwaga igice kimwe cy’umuhanda ariko imirimo yo gukomeza gushaka uko iyo kamyo yakurwamo ikomeje hifashishijwe imashini ziterura ndetse n’uburyo bwo gukuramo sima yari yangiritse yamenetse mu muhanda burakomeza kugeza saa moya z’umugoroba ubwo yakurwagamo.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, ACP Rugwizangoga Revelien, we yari yavuze ko n’ubwo habaye impanuka iyi kamyo nta kibazo cy’ubuziranenge yari ifite kuko yari nshya kandi iherukaga kugenzurwa ndetse n’uwari uyitwaye nta businzi yakekwaho nk’uko ibipimo byabigaragaje.
Kuri ubu umuhanda wongeye kuba nyabagendwa nk’uko bisanzwe ariko abawukoresha basabwa gukomeza kwigengesera kuko hashobora kuba ubunyereri buturutse ku isima yari yawumenetsemo n’igihe cy’imvura ikomeje kwiyongera.