Bale w'imyaka 31 yavuze ko nta gahunda afite yo kuguma muri Tottenham ahubwo narangiza uyu mwaka w'imikino azahita asubira muri iyi kipe ye ya Real Madrid kurangiza amasezerano ye.
Bale afite amasezerano muri Real Madrid azamugeza muri 2022, ariko muri Tottenham amaze gukina imikino 25,atsinda ibitego 10 anatanga imipira yabyaye ibitego 3.
Kuri uyu wa kabiri Bale yatangaje ati 'Ntabwo ari bibi kujya mu mikino ya Euro.Gahunda mfite n'ukurangiza uyu mwaka muri Spurs hanyuma nyuma ya Euro ngasubira muri Real Madrid nsigajemo umwaka, niyo gahunda yanjye.Ibyo nibyo napanze mvugishije ukuri.
Mu myaka mike ishize,ubu nibwo ndi kumva meze neza kandi niteguye kugenda.Nahoraga ntekereza ko ibintu bitagenze neza mu ikipe byaba byiza ugiye kugira ngo mu mutwe wawe wikuremo ibibazo byo mu ikipe ariko rimwe bishobora kuba inyungu.
Turajwe ishinga n'iyi mikino ya Wales kuko n'ingirakamaro kuri twe.Twiyibagije ibyo mu ikipe kugira ngo twibande kuri ibi.'
Bale yakiniye imikino 251 muri Real Madrid, atsinda ibitego 105 anatanga imipira yavuyemo ibitego 68.
Muri iyi minsi,Bale ntabwo ari kumvikana na Jose Mourinho umutoza muri Tottenham ndetse na Zinedine Zidane bashwanye kera.