Gatsibo: Bamaze imyaka 20 babana n'amatiyo atagira amazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba baturage bavuga ko babangamiwe n'uburyo bamaze imyaka myinshi barahawe imiyoboro y'amazi ariko bakaba batari babona n'amazi anyura muri ayo matiyo.

Bamwe mu baganiriye na RBA bemeza ko bamaze imyaka igera kuri 20 bashyiriweho aya mavomo ndetse ko batari babona acamo amazi.

Umwe yagize ati ' Tumaze igihe hano barahashyize amavomo ariko nta mazi na rimwe twari twabonamo kandi n'ibintu bimaze imyaka n'imyaka.'

Undi ati ' Baduhaye amazi natwe tukaba nk'abandi baturage byadufasha cyane kuko kubona amazi hano hafi biratugora.'

Meya w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko impamvu aba baturage babuze amazi byatewe n'amatiyo yangijwe n'ibikorwa ry'imihanda iri mu gace gaherereyemo.

Ati ' Ikibazo turakizi ariko kuvuga ko kuva amatiyo yajyaho batari babona amazi ntabwo ari byo. Njye navuga ko atari byo kuko tukimara kuwukora warakoze ndetse n'aho amazi agomba kuva aracyahari, amazi arahari gusa uwo muyoboro wahuye n'ibindi bikorwa remezo nabyo byagombaga gukorwa.'

Yongeyeho ko nyuma y'uko bujuje uwo muyoboro banamaze kuwutaha, bahise batangira gukora umuhanda wa Rwimbogo nawo wari wasabwe n'abaturage.

Ati ' Tukimara kuwutaha hari andi matiyo yangiritse biba ngombwa ko asanwa bitwara igihe, birangiye abaturage batangiye kuvoma noneho tuba dutangiye undi muhanda munini Kabeza-Munini w'ibirometero bibiri. Amakuru twamenye nyuma ni uko hari andi matiyo yanyuraga ku nkengero z'uwo muhanda yangiritse.'

Yavuze ko basabye WASAC na Rwiyemezamirimo ko mu gihe umuhanda ugikorwa bafata amatiyo bakayanyuza ku ruhande abaturage bakabona amazi noneho bakazayasubiza mu mwanya wayo nyuma y'uko uwo muhanda urangije gusanwa.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-bamaze-imyaka-20-babana-n-amatiyo-atagira-amazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)