Ni umuriro bagejejweho mu mpera z’umwaka ushize, kuri ubu aba mbere bakaba baratangiye kuwubyaza umusaruro aho bamwe batangiye gusudira ibyuma, hazanwa imashini zidoda zikoresha amashanyarazi n’ibindi.
Impinduka mu mibereho y’abaturage babonye amashanyarazi
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gasange babwiye IGIHE ko nyuma yo kubona umuriro w’amashanyarazi kuri ubu hari serivisi bataboneraga muri uyu Murenge batangiye kubahonera, abatangiye kuwubyaza umusaruro bo bavuze ko kuri ubu ibyo bakoraga inyungu yiyongereye nyuma yo kugezwaho umuriro w’amashanyarazi.
Twizerimana Theoneste yavuze ko amaze kubona mu Murenge wa Gasange hagejejwe umuriro, ngo yahise agura imashini itera imitako ku myenda y’abagore kuko ikoresha umuriro, ubusanzwe ngo abashakaga gushyira imitako ku myenda ngo bajyaga kuyikoresha i Kigali.
Ati “Ubu abakoreshaga i Kigali bari kuza hano tukabakorera, niba mbere narakoreraga nk’ibihumbi 50 ubu yabaye nka 70 kubera umuriro, umukiliya araza tukamuterera tugahita tumuha umwenda we.”
Niyikiza Israel we usanzwe ukomoka mu Karere ka Ngoma yavuze ko yumvise kuri radiyo ko muri uyu Murenge hagejejwe umuriro w’amashanyarazi bwa mbere ahitamo kujya kuhacururiza ibikoresho bitandukanye birimo telefone, radiyo n’ibindi.
Umuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Gasange, Irambona Xavier, yavuze ko mbere hari serivisi batatangaga ariko ubu bazitanga neza ku baturage.
Ati “Hari serivisi yo gukingira tutatangaga umunsi ku munsi kuko twakoreshaga imirasire ugasanga nta buryo bufatika bwo kubika inkingo, twazibikaga i Kiziguro tukajya kuzifata ku munsi wo gukingira ugasanga biratudindiza mu gutanga serivisi nziza ku batugana, ikindi hari ibizamini bya laboratwari tutakoraga rimwe ugasanga ibyo bizamini turajya kubikoresha ku bitaro ariko ubu turabyikorera.”
Barifuza ishuri ry’imyuga ryafasha abana babo
Nyuma y’uko muri uyu Murenge hagejejwe umuriro, abaturage baravuga ko leta yabafasha kuhageza ishuri ry’imyuga ngo kuko hari abakoresha imashini zibaza, abasudira n’abadozi bataragira ubumenyi.
Mbonyimana Gad yavuze ko nyuma y’uko babonye amashanyarazi, urubyiruko rwinshi rwifuza kwiga gusudira rugakura amaboko mu mifuka, yavuze ko nkawe ari umukanishi ariko habonetse ishuri ry’imyuga ashobora kubyiga neza ku buryo abikora kinyamwuga.
Munyambo Vincent we yagize ati “Inaha ni njye uzi gusudira gusa nabyigiye i Rwamagana akenshi rero kuko mba mfite ibintu byinshi ndi gukora simbona umwanya wo kwigisha urubyiruko, habonetse ishuri rero ryafasha benshi rikanadufasha mu gutuma urubyiruko rwinshi rubona akazi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasange, Ndayisenga Jean Claude, asanga muri uyu Murenge hakenewe ishuri ry’imyuga ngo kuko andi mashuri ahari ku bwinshi, yavuze ko usanga hari urubyiruko rwinshi rukora imyuga itandukanye irimo ubudozi, gusudira, kubaza bitari ibya kinyamwuga agasanga ishuri rihageze ryatuma babikora neza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gatsibo, Nankunda Jolly, yabwiye IGIHE ko ishuri bagiye gutekereza uburyo ryazashyirwa mu ngengo y’imari y’imyaka iri imbere asaba abaturage kuba bakoresha amashuri y’imyuga ari mu yindi mirenge bahana imbibi.
Uyu muyobozi yavuze ko uko ubushobozi buzajya buboneka ariko ibikorwa remezo bitandukanye bizajya bibageraho ariko ko byose leta itabihagereza mu mwaka umwe.
Abaturage basaga 42% nibo bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi mu gihe ibikorwa byo kuwukwirakwiza bigikomeje kugira ngo nibura mu 2024 uzabe ugera ku baturage bose 100%.