Bamwe mu baturage baganiriye na Flash FM, bavuze ko ibi bikorwa bibaye inshuro nyinshi bityo ko ubuyobozi bwagakwiye gukaza umutekano kuko abajura babarembeje.
Ubwo itangazamakuru ryageraga muri aka gace, ryasanze bamaze gufata abajura babiri bakekwaho kwiba umuturage ubunyobwa babanje kumena idirishya ry'inzu.
Mukamusoni Zaliya wibwe ubu bunyobwa, yavuze ko yibwe ibiro 15. Ati 'Nari nagiye guhinga nje nsanga inzu bayisenye irarangaye, ubwo mpuruza abantu bati ni wa musore, tumubonye atubwira ibintu bimwe aho biri. Mu ngemeri 30 dufatiyeyo eshanu.'
Umwe muri aba basore bakekwaho kwiba yemeye ko yibye ibiro birenga 15 akabijyana ku mucuruzi w'imyaka.
Ati 'Hari hagiyeyo agafuka k'ibilo 50 gato harimo ingemeri nka 15, tugiye dusangamo esheshatu izindi ntiwamenya aho zagiye.'
Si ubwa mbere hafatwa abajura muri aka gace kuko basanzwe batobora inzu bakiba imyaka, abaturage bagasaba ubuyobozi ko bwakemura iki kibazo.
Hari uwagize ati 'Ni ubujura bukabije, baraza bagasuka ibintu watetse bakabitwara ugiye mu bwiherero. Nari ntetse bafata ibijumba basuka ku isiniya barikorera ngiye mu bwiherero.'
Aba baturage bavuga ko n'iyo aba bajura bafashwe, bakajyanwa mu kigo cy'inzererezi kiri muri uwo murenge badatindayo bahita barekurwa maze bakagaruka bakiba .
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyagihanga, Mutabazi Geoffrey, yabwiye IGIHE ko aya makuru basanzwe bayazi ko muri aka gace hari ubujura ndetse ko hagiye gukazwa umutekano ariko asaba abaturage kubigiramo uruhare.
Ati 'Mu mezi atandatu ubujura bugaragaye, bimaze kuba inshuro ebyiri kandi ingamba zirahari ndetse ni cyo gituma uwibye atabiheza ahita afatwa.'
Mutabazi yavuze ko nyuma yaho hagaragaye ibikorwa bibi by'ubujura hafashwe ingamba zitandukanye ndetse n'abaturage basabwa kwicungira umutekano.
Ati 'Abajura baba bafite imigambi, bafite amayeri menshi ariko ubu twashishikarije abaturage gukomeza kwicungira umutekano, haba ku manywa, haba n'ijoro. Na nijoro amarondo arakorwa, ku manywa abaturage bakicungira umutekano kandi ubu buryo buri gutanga umusaruro ku buryo n'ikibaye ako kanya ahita afatwa.'
Yasabye abaturage kurangwa n'umuco wo gukora aho gutungwa n'ibyibano.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-barembejwe-n-abajura-batobora-inzu-bakabiba