Ibi byabaye Saa Mbili zo mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki ya 3 Werurwe 2021 bibera mu Kagari ka Bibare mu Murenge wa Muhura.
Uwahaye amakuru IGIHE yavuze ko ubwo bari bari kugenzura uko amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ari kubahirizwa, inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’Umurenge bageze mu Kagari ka Bibare basanga ukayobora by’agateganyo ari mu kabari n’abandi bantu benshi basinze.
Ubwo ngo babakuraga mu kabari, Gitifu w’Akagari wari wasinze cyane ngo yanze kugasohokamo ahubwo asingira umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge amukubita inshyi nyinshi n’ingumi barabakiza, abandi ngo babaciye amande we bamujyana kumufunga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura Rugengamanzi Steven yabwiye IGIHE ko koko uyu Gitifu w’Akagari ka Bibare yasanganwe n’abantu icumi mu kabari k’uhagarariye abikorera muri ako Kagari kandi ngo si ku nshuro ya mbere bari bihanangirijwe.
Yakomeje agira ati “ Ibyemezo byashyizweho n’inama Njyanama y’Akarere ni uko ufatiwe mu kabari acibwa ibihumbi icumi nyirako agacibwa 100 000 Frw hakabaho kubagira inama, abo rero si ubwa mbere tubafatiyemo kandi abenshi aribo twagafatanyije kureba abaturage barenga ku mabwiriza.”
Yakomeje agira ati “ Bamwe twabagiriye inama tubaca amande baragenda noneho umuyobozi we biza kugenda uko, ariko ntabwo yankubise, yagiye kugirwa inama kuko urumva iyo umuntu yanyweye agasembuye ntabwo aba atekereza neza.”
Gitifu Rugengamanzi yahakanye amakuru yo kumukubita avuga ko bitashoboka ko arwana n’uwo ayobora. Ati “ Yahise ajya kugirwa inama kubera ko nyuma habayeho imyitwarire itarangwa umuyobozi kubera uburyo yari amezemo.”
Ati “ Uyu muyobozi ntiyashatse kugirwa inama kandi yasanzwe ahantu atari akawiriye kuba ari, rero niho yazamukiye agira umujinya kuko yasanzwe mu kabari yanasinze, urumva yafatiwe mu makosa anashaka kugumura abaturage kandi ari no mu makosa rero haraza gufatwa icyemezo kimubereye.”
Kuri ubu uyu Gitifu w’Akagari afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi Muhura mu gihe ategerejwe ibindi bihano ngo kuko mu byo yakoze yanashatse kugumura abaturage.