Gisagara: Ba Mudugudu biyemeje guhindura imikorere no kugaragaza impinduka -

webrwanda
0

Babigarutseho ubwo abo bayobozi bose uko ari 519 bashyikirizwaga telefone zigezweho zizwi nka Smart Phones baganewe na Leta y’u Rwanda kugira ngo bajye bazifashisha mu kazi kabo.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Rwinkwavu mu Murenge wa Gishubi, Habanabashaka Jean de Dieu, yavuze ko ubwo abonye telefone igezweho azajya avugana n’abagenzi ndetse n’izindi nzego mu buryo bworoshye, bikamufasha kunoza ibyo akora.

Ati “Akazi kanjye nagakoraga neza ariko kuba bampaye iyi telefone bizamfasha kungurana ibitekerezo na bagenzi banjye kuko tuzaba duhuriye mu itsinda rimwe rya WhatsApp, dusangire ubunararibonye, abadukuriye batugire inama mu buryo bworoshye.”

Nyiranshuti Hamida uyobora Umudugudu wa Rutare mu Murenge wa Kigembe, avuga ko kuba bahawe telefone zifite internet bizabafasha gukurikira amakuru yo hirya no hino mu gihugu ndetse no ku isi hose bitamugoye.

Ati “Ubu nanjye ngiye kujya nkoresha ikoranabuhanga menye amakuru yose yo mu Rwanda no ku Isi yose kandi nyamenyere igihe. Ikindi ni ukuyikoresha mu gutanga amakuru n’amafoto ajyanye n’akazi nshinzwe kandi bizanyorohera no gutanga raporo ya buri munsi.”

Abakuru b’imidugudu yo mu Karere ka Gisagara baganiriye na IGIHE bahuriza ku kuba guhabwa Smart phones byabateye umurava mu kazi kabo kuko babonye ko ubuyobozi bukuru bw’igihugu bubitayeho.

Bagiriwabo Christine uyobora Umudugudu wa Ruhina ati “Izi telefone zadushimishije kandi zitwongereye umurava mu kazi dukora kuko tubona ko n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu buhora budutekerezaho.”

Umukuru w’Umudugudu wa Akabacuzi, Kanimba Paul, yagize ati “nagorwaga no gutanga raporo zijyanye n’amarondo ndetse n’ibindi bijyanye n’umutekano. Ubu akazi nzajya ngakora neza kurusha mbere kuko nabonye telefone nzima.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yavuze ko abayobozi b’imidugudu babitezeho guhindura imikorere no kunguka ubumenyi bubafasha guteza imbere igihugu.

Ati “Icya mbere ni uguhindura imikorere kuko babonye telefone zigezweho, ikindi ni uko ikoranabuhanga rizabafasha kunguka ubumenyi byihuse no gukurikira amakuru agezweho hirya no hino ku isi bajyane n’igihe tugezemo cy’ikoranabuhanga.”

Yakomeje avuga ko bazaba bafite amatsinda (WhatsApp Groups) abahuza ku buryo bazajya basangira amakuru byihuse kandi bakoherezanya n’amafoto agaragaza ibikorwa barimo cyangwa ikibazo cyabaye.

Igikorwa cyo guha Abakuru b’imidugudu Smart Phones kiri kubera mu turere twose tw’Intara y’Amajyepfo aho abagomba kuzihabwa ari 3501 zingana n’imidugudu yose ihaboneka.

Telefone zatanzwe zirimo internet y’amezi abiri kandi ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwemeranyije n’uturere ko nyuma yaho tuzabafasha kujya babona internet kugira ngo akazi kabo gakomeze nta mbogamizi.

Ba Mudugudu bo mu Karere ka Gisagara biyemeje guhindura imikorere no gutangira amakuru ku gihe
Bazajya bahabwa internet ibafasha mu kazi kugira ngo kadahagarara
Biyemeje kunoza imikorere no gukora neza n'izindi nzego
Buri Muyobozi w Umudugudu yahawe smart phone
Mu Karere ka Gisagara hatanzwe smart phones 519
Telefone zatanzwe zitezweho kuvugurura imikorere
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigembe Bigwi Alain Lorain ashyikiriza Umukuru w'umudugudu telefone
Meya Rutaburingoga yavuze ko ba mudugudu babitezeho guhindura imikorere no kunguka ubumenyi

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)