Gisagara: Impinduka mu mibereho y'abaturiye uruganda rw'amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwo ruganda ruri kubakwa na Sosiyete yigenga ya Quantum Power mu gishanga cy'Akanyaru giherereye mu Murenge wa Mamba. Rwatangiye kubakwa muri Gicurasi 2017.

Abo baturage babigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Gashyantare 2021 ubwo bamwe muri bo mu Murenge wa Gikonko borozwaga inka n'umushoramari uri kubaka urwo ruganda witwa Hakan Karasoy.

Borojwe inka esheshatu zirimo izatanzwe n'uwo mushoramari ndetse n'izatanzwe n'Akarere ka Gisagara muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.

Kubwimana Dative yagize ati 'Kuva kubaka uruganda byatangira byatubereye byiza kuko hari abaturanyi bacu bahawe akazi. Iyi nka bampaye igiye kuzajya impa ifumbire mpinge neze kandi mbone n'amata yo guha abana.'

Ndimubandi Innocent we yavuze ko mu rugo rwe atari yarigeze yorora inka ariko kuba ayibonye ayitezeho impinduka nziza mu mibereho ye kandi azoroza abandi nibyara.

Usibye abahawe inka, ababyeyi bafite abana b'abanyeshuri bavuga ko hari ubwo bafashwa n'iyo kompanyi kubabonera ibikoresho by'ishuri.

Urugero ni aho abana b'abanyeshuri bagera kuri 498 biga mu ishuri ribanza rya Kabumbwe mu Murenge wa Mamba bahawe ibikoresho mu 2018 birimo ibikapu, amakayi n'amakaramu.

Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yavuze ko Ikompanyi yubaka urwo ruganda ibafasha no mu bikorwa biteza imbere abaturage.

Ati 'Impinduka zatangiye kugaragara kubera ubuhahirane hagati y'abubaka uruganda n'abaturage ku buryo aka gace kagenda gahinduka umujyi. Bubakiye abatishoboye inzu 10, batanga ibikoresho by'ishuri ku batishoboye, bagiye kubaka isomero kandi hari n'inzu bazasiga tukazihindura amashuri y'imyuga.

Imibare igaragaza ko ababonye akazi mu bikorwa byo kubaka urwo ruganda bagera ku 1500 biganjemo abo mu Karere ka Gisagara.

Bamwe mu bahahawe akazi bavuga ko bahakura amafaranga kandi bahungukira ubundi bumenyi.

Iradukunda Emanuel w'imyaka 22 ati 'Ndi umwe mu batekinisiye b'amashanyarazi natangiye gukora hano mu kwa munani 2019, maze kuzigama amafaranga nk'ibihumbi 500. Igihe nzavira hano amafaranga nzaba maze gukorera nzayakoramo umushinga, nshaka kuzikorera ku giti cyajye.'

Misigaro Eugène w'imyaka 25 we avuga ko yahabonye akazi kajyanye no kwita ku buzima bw'abakozi birinda impanuka. Yavuze ko usibye amafaranga amaze kuhakorera ari kunguka n'ubumenyi.

Ati 'Maze kunguka ubumenyi mu kazi nk'aka kandi maze no kumenyana n'abantu benshi b'abahanga mu kazi ku buryo ayo mahirwe azamfasha mu bihe biri imbere.'

Umushoramari uri kubaka urwo ruganda, Hakan Karasoy, yavuze ko biyemeje gufasha mu iterambere ry'abaturage batuye mu gace bari gukoreramo kuko bazi neza ko umukene abaho ababaye.

Ati 'Turabizi neza ko ibikorwa byose bikorerwa hano bigamije guteza imbere abaturage niyo mpamvu natwe tubishyigikiye. Tugomba kubishyigikira natwe tugatanga inkunga kugira ngo bave mu bukene kuko tuzi neza ko umuturage ubayeho akennye aba atishimye.'

Biteganyijwe ko urwo ruganda ruzuzura muri Werurwe 2021 rugatangira gutanga amashanyarazi.

Biteganyijwe ko uru ruganda ruzuzura muri Werurwe 2021 rugatangira gutanga amashanyarazi
Abahawe inka bavuze ko bazitezeho kubahindurira ubuzima
Bibukijwe ko inka iyo ifashwe neza iteza imbere nyirayo
Mu byo bafasha abaturage harimo no guha abana ibikoresho by'ishuri

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-impinduka-mu-mibereho-y-abaturiye-uruganda-rw-amashanyarazi-akomoka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)