Guhozwa ku ngoyi na Museveni byatumye ubwoko bw'Abanyarwanda muri Uganda busaba guhindurirwa izina - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inama Nkuru y'ubwoko bw'Abagande bafite inkomoko mu Rwanda, banditse ibaruwa bavuga ko bifuza guhindura izina ry'ubwoko bwabo kugira ngo ''Bareke kwitiranywa n'abaturage bo mu kindi gihugu cy'abaturanyi''.

Amakuru avuga ko Abagande bafite inkomoko mu Rwanda bahura n'ihohoterwa ritandukanye, ririmo kwimwa uburenganzira buhabwa abandi baturage bashinjwa kuba abanyamahanga kandi ubwoko bwabo bwemewe n'Itegeko Nshinga rya Uganda ryo mu mwaka wa 1995.

Bivugwa ko abanyepolitiki b'Abagande bakomoka mu bwoko bw'Abanyarwanda, babuzwa amahirwe arimo kwiyamamaza no kugira imyanya ikomeye muri poitiki ya Uganda, naho urubyiruko rukabuzwa amahirwe arimo kubona indangamuntu, uruhushya rw'inzira, kwiyandikishaho sim cards za telefoni, kugira konti muri banki, kwinjira mu gipolisi n'igisirikari ndetse n'ibindi bitandukanye.

Nk'urugero, urubyiruko rurenga 80% rw'Abagande bo mu bwoko bw'Abanyarwanda, bimwa uburenganzira bwo gutunga urupapuro rw'inzira kandi nta mpamvu ifatika bahawe. Abandi bimwa uburenganzira bwo gutunga umutungo urimo ubutaka, ndetse abandi babufite bakabwamburwa.

Uko guhozwa ku nkeke no kwimwa uburenganzira bwabo, byatumye Inama Nkuru y'Ubwoko bw'Abanyarwanda bandika urwandiko rugaragaza ko bifuza guhindura izina ry'ubwoko bwabo, kugira ngo bareke kwitiranywa n'abandi baturage batuye mu Rwanda kuko iyo ari imwe mu mpamvu ituma bakomeza guhohoterwa.

Guhindura izina ry'ubwoko bw'Abanyarwanda ni umugambi muremure wa Museveni

N'ubwo bisa nk'aho ari Inama Nkuru y'Ubwoko bw'Abanyarwanda yifuza guhindura izina ry'ubwoko bwabo, amakuru yizewe yemeza ko uyu ari umugambi muremure wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, wo gusiribanganya ubu bwoko, bitewe n'urwango rukomeye yanga Abanyarwanda.

Urwango rwa Museveni ku Banyarwanda rwatangiye kuva mu myaka ya kera, ariko rukaza umurego mu myaka ya za 2000, nyuma y'intambara ya Kisangani yasakiranyije ingabo z'ibihugu byombi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikaza kurangira Abagande bakubitiwe ahareba i Nzega ndetse bagatakaza ingabo nyinshi cyane zirimo n'abasore bari bavuye kwiga amasomo ya gisirikari akomeye mu mahanga.

Kuva icyo gihe, urwango Museveni afitiye u Rwanda rwararumbutse, atangira kwifatanya n'imitwe ishaka gukuraho Leta y'u Rwanda biramunanira, kugeza ubwo atekereje no guhindura izina ry'Abagande bene wabo bitwa Abanyarwanda.

Uretse ibyo, Museveni yanashyize imbaraga mu kugerageza gusibanganya ubwo bwoko, binyuze mu kugabanya no kubeshya imibare y'abagize ubwo bwoko.

Nk'ubu mu ibarura rusange ry'abaturage ryo mu mwaka wa 1962, abo mu bwoko bw'Abanyarwanda bari 20% by'abari batuye mu gace ka Buddi, kaje kwitwa Masaka. Magingo aya ariko, bitekerezwa ko 20% by'abatuye ako gace ari bo batari Abagande bafite inkomoko mu Rwanda, ibyerekana uburumbuke bukomeye bw'Abanyarwanda batuye muri ako gace.

Ibarura ry'abaturage ryo mu 1992, ryagaragaje ko Abanyarwanda bari ubwoko bwa gatanu mu moko manini ari muri Uganda, bagize 5.8% by'abatuye Uganda bose.

Iyi mibare ariko ntiyakomeje kugaragazwa kuko mu ibarura rusange ry'abaturage ryo mu mwaka wa 2014, ubwoko bw'Abanyarwanda butigeze bubarurwa mu yandi moko, ahubwo hagaragazwa ko ubwoko bw'Abagande ari bwo bunini bukagirwa na 16% by'abatuye Uganda bose, bagakurikirwa n'Abanyankole bagize 9.6%, mu gihe ku mwanya wa gatatu hari Abasoga bagize 8.8% by'abaturage ba Uganda.

Ni ibintu bidasanzwe kubona ubwoko runaka bwifuza guhindura izina ryabwo, kandi bigakorwa kubera uburyo ubwo bwoko buhohoterwa, bityo guhindura izina bikaba igikorwa kigamije kurinda 'ahazaza habwo'.

Bamwe mu Banyarwanda bo muri Uganda bari mu bagizweho ingaruka n'umubano mubi umaze iminsi wakuruwe n'iyicarubozo n'ifungwa rya hato na hato inzego z'umutekano za Museveni zagiye zikorera abanyarwanda babaga banze kwifatanya n'imitwe ishaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

Benshi mu basesenguzi bagaragaza ko umugambi wa Museveni wo gushaka gusibanganya ubwoko bw'Ababanyarwanda utazagerwaho, kuko guhindura izina ry'ubwoko bidakuraho ibindi bimenyetso bikomeye byubaka isano y'ubwoko, birimo isano y'amaraso, gusangira ururimo, umuco n'ibindi bitandukanye.

Icyo Museveni yirengagiza muri ibi byose, ni uko Abanyarwanda n'Abagande bafitanye isano ry'igihe kirekire, ku buryo bitoroshye kubatanya burundu, ndetse nawe arabizi ko umunsi igihe cye cyarangiye, umubano w'Abanyarwanda n'Abagande uzongera gusagamba nk'uko byahoze.

Ubwoko bw'Abanyarwanda muri Uganda bwasabye guhindurirwa izina, bakareka kwitwa 'Abanyarwanda' bakitwa 'Abavandimwe'



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guhozwa-ku-ngoyi-na-museveni-gutumye-abagande-bafite-inkomoko-mu-rwanda-bifuza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)