Gukaza umutekano ku mipaka; gahunda ngari ya Perezida Kagame na Tshisekedi mu guhashya imitwe yitwaje intwaro -

webrwanda
0

Inama y’izi mpande zombi yabaye hagati ya 15 na 19 Werurwe 2021 ihuza Umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi mu by’umutekano n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Jean Bosco Kazura.

Bahuye nyuma y’uko ku wa 12 Gashyantare bari bagiranye ibiganiro mu Mujyi wa Kigali byibanda n’ubundi ku gushakira amahoro akarere ibihugu byombi bibarizwamo. Icyo gihe ubwo bari i Kigali, bemeranyijwe ku buryo buhuriweho bwo kwimakaza amahoro muri aka gace.

Icyo gihe Beya ntiyigeze avuga ibyo impamvu zombi zemeranyije gusa yavuze ko hari inyandiko bahuriyeho. Ati “tuzayishyikiriza abakuru b’ibihugu byacu”.

Iyi nama y’i Kigali yari iri mu murongo w’iyatumiwe na Tshisekedi yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga mu Ukwakira 2020 byari byitezwe ko iza kubera mu Mujyi wa Goma ariko kubera icyorezo cya Coronavirus ntibikunde.

Jeune Afrique yatangaje ko mu nama yabereye i Kinshasa, impande zombi zemeranyije gushyiraho uburyo buhamye bwa gisirikare bwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro igaragara mu Burasirazuba bwa Congo, irimo FDLR, CNRD, RUD Urunana cyo kimwe na bamwe mu bahoze muri M23.

Muri ubwo buryo, Beya na Kazura bemeranyije gushyira imbaraga mu bikorwa by’uburinzi ku mipaka ihuriweho. Bivugwa ko Perezida Tshisekedi yakiriye inzego nkuru z’igisirikare z’ibihugu byombi zikamugezaho uyu mugambi mushya wemeranyijweho.

Muri Mutarama uyu mwaka, Perezida Tshisekedi yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta wari uherekejwe na Vincent Karega, Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC; Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Kazura Jean Bosco na Maj Gen Joseph Nzabamwita, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza n’Umutekano (NISS).

Bari bamushyiriye ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu ku bijyanye n’umutekano n’umubano hagati y’u Rwanda na RDC.

Umutekano uracyari kure nk’ukwezi mu Burasirazuba bwa RDC

Uburasirazuba bwa Congo bwatangiye kugaragaramo umutekano muke ku buryo bukomeye guhera mu 1994 ubwo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda barimo n’abahoze mu gisirikare cya Leta, batsindwaga bagahungira muri Congo.

Nibwo hatangiye kuvuka imitwe itandukanye irimo iyo y’abari bamaze guhunga ndetse n’indi y’imbere mu gihugu yari igamije kwirwanaho ngo irengere abaturage. Imwe mu mitwe imaze igihe mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Congo harimo FDLR-FOCA, FNL y’i Burundi na ADF yo muri Uganda.

Guhera muri Mutarama 2020 kugeza muri Mata uwo mwaka, ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byakozwe n’imitwe yitwaje intwaro byakomeje mu gihe Isi yari ihanganye n’icyorezo cya Covid-19. Habarurwa ko nibura buri kwezi abaturage bakorewe ubugizi bwa nabi cyangwa bishwe n’imitwe yitwaje intwaro babaga bari hagati ya 350 na 450.

Icyo gihe kandi nibura buri kwezi, imitwe yitwaje intwaro muri Kivu zombi yahitanaga abaturage bari hagati ya 50 na 250. Byatumye mu 2020 muri RDC yose, abaturage basaga miliyoni 5,5 bava mu byabo.

Hashize imyaka itatu abarwanyi b’iyi mitwe bapfa urusorongo

Imyaka itatu ishize yabaye nka za nzozi mbi ku bagize imitwe yitwaje intwaro babarizwa mu mashyamba ya RDC kuko ubufatanye bw’u Rwanda n’iki gihugu bwatumye ibikorwa byo kubarwanya bifata indi ntera.

Mu minsi yashize, ku mbuga nkoranyambaga hirirwaga hacicikana amashusho y’abarwanyi bishwe, abafashwe, abambuwe intwaro, abakomeretse, abagejejwe imbere y’ubutabera n’ibindi nk’ibyo.

Urugero nka FDLR imaze gutakaza abayobozi benshi kubera ibi bitero, gufatwa mpiri no kwicwa. Lt Gen Mudacumura Sylvestre washakishwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha guhera mu 2012 ku byaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Burasirazuba bwa Congo, ni umwe mu babigendeyemo.

Raporo yiswe Baromètre Sécuritaire du Kivu, KST, iherutse kugaragaza ko mu 2008, FDLR yabarirwaga abarwanyi 6800, nyamara mu 2020 uwo mutwe wabarirwaga abarwanyi bari hagati ya 500 na 1000.

Undi mutwe urwanya u Rwanda utarahiriwe n’urugendo ni RUD Urunana. Uyu wiyomoye kuri FDLR mu 2007 nyuma yo gushwana bapfa inkunga bahabwaga.

Washinzwe na Jean Damascene Ndibabaje alias Musare, utangira ukorera i Rutshuru mu bice bya Bwito na Bwisha. Mu 2016, Musare yarishwe yicirwa mu bitero bikekwa ko byagabwe n’indi mitwe itarumvikanaga na RUD Urunana.

Musare yasimbuwe na Jean Michel Afrika ariko nawe byabaye iby’akanya gato kuko mu Ugushyingo 2019 atasizwe n’ibitero ingabo za Congo zabagabyeho. Ubu uyu mutwe usa n’uri mu marembera.

Mu 2019 abarwanyi ba CNRD bari muri Kivu y’Amajyaruguru bashakaga gusanga bagenzi babo muri Kivu y’Amajyepfo i Kalehe; nabo Ingabo za Congo zarabatunguye zibacanaho umuriro, benshi baricwa abandi barafatwa.

Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC, Vincent Karega aherutse kubwira IGIHE ko uruzinduko rwa Gen Kazura rwasize hemeranyijwe ibikenewe byose mu guhashya iyi mitwe.

Ati “Ni ubufatanye mu bikenewe byose kugira ngo ibihugu byombi bigire umutekano usesuye, bihashye ibikorwa by’iterabwoba by’inyeshamba zihungabanya umutekano muri DRC n’irekereje gutera akaduruvayo mu Rwanda.”

Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye ku mugambi umwe wo gushakira amahoro akarere ka Afuruka y'Iburasirazuba / Ifoto: Village Urugwiro



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)