Mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, wari Guverineri w’iyi Ntara na Nyirarugero Dancille ugiye kuyiyobora, Minisitiri Gatabazi yerekanye bimwe mu bibazo bikiri ingutu mu Ntara y’Amajyaruguru asaba umusimbuye ko byakwihutishwa bigakemuka vuba.
Bimwe mu bibazo byagaragajwe harimo Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri bifite inyubako zishaje cyane kandi zidahagije zigomba gusenywa hakubakwa izigezweho.
Harimo gukurikirana iyubakwa ry’umuhanda Musanze-Kinigi uciye kuri INES Ruhengeri ugomba gushyirwamo kaburimbo mbere yo kwizihiza Umunsi Mukuru wo Kwibohora mu 2021.
Hari n’ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Musanze no guhangana n’ikibazo cy’umutekano muke akenshi uterwa n’uko iyo Ntara ikora ku bihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.
Minisitiri Gatabazi yagize ati "Turifuza kandi ko muzita ku kibazo cy’umutekano kuko ni wo shingiro rya byose, muzafatanye n’abandi bawufite mu nshingano, mufatanye n’abaturage ariko uboneke kuko iyi ntara ikora ku mipaka y’ibihugu bikunze kuba icumbi ry’abahungabanya umutekano wacu.”
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yavuze ko yiteguye gutanga umusanzu we kandi ko azakomeza gukorana n’inzego z’abayobozi n’abaturage bagamije kugera ku ntego bihaye.
Ati "Twe turiteguye kandi tuzaharanira guteza imbere no guhesha ishema Intara yacu, tuzafatanya n’inzego zose z’abayobozi, abikorera n’abaturage kandi n’inzego nkuru z’igihugu zirahari tuzakomeza kujya inama. Turizera ko buri wese nabigiramo uruhare iyi ntara izakomeza kuba ku isonga.”
Ibibazo byamurikiwe Guverineri Nyirarugero, ibyinshi bimaze igihe kirekire kuko hari n’ibyahawe Guverineri Musabyimana Jean Claude wasimbuye Bosenibamwe Aime mu 2017, nawe abisigira abamusimbuye gusa ubu ubuyobozi bw’iIntara buvuga ko icyabidindije ari ingengo y’imari yo kubishyira mu bikorwa ariko ubu ibyinshi yamaze kuboneka.