Hahishuwe inkomoko y'indirimbo yahuriwemo Aline Gahongayire na Niyo Bosco yazamuye amarangamutima y'abantu benshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izindi Mbaraga,ni indirimbo Aline Gahongayire na Niyo Bosco batengiye gushyira mu mishinga ubwo bahuraga bwa mbere ndetse icyo gihe Niyokwizerwa Bosco ufite ubumuga bwo kutabona yari atarinjira mu ruhando rwa muzika nyarwanda,gusa akaba yari afite impano yo gucuranga no kuririmba.

Niyo Bosco inzozi ze yahoranye zo kuba yakorana indirimbo na Aline Gahongayire zabaye impamo mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2021,muri Mutarama kuko aribwo batangiye kwandika iyi ndirimbo,iherutse kujya hanze n'amashusho yayo.

Aline Gahongayire yabwiye itangazamakuru ko ari indirimbo isobanuye byinshi kuri we no kuri Niyo Bosco.

Ati 'Ni indirimbo ifite ikintu ivuze kuri twe. Tumaze umwaka urenga duhuye tunemeranya uyu mushinga wayo. Ni umwana w'umuhanga cyane ndetse ikintu gikomeye ivuze ni uko kuba umuntu afite ubumuga bitavuze ko adashoboye.'

Akaba yakomeje avuga ko ari indirimbo banditse bagamije gusubizamo abantu ibyiringiro bababwira ko hari izindi mbaraga z'Umukiza Yesu, zituma umuntu ashobora kubaho niyo ibintu byaba biri kugenda nabi ariko Imana ikamurengera.

Ati 'Ni indirimbo yo gusubizamo abantu ibyiringiro tubabwira ko Imana ibakunda kandi ariyo ihora ituberera umunsi ku wundi no kubabwira ko hari izindi mbaraga z'Imana zihora zituri hafi.'

Iyi ndirimbo ikaba yaranditswe na Aline Gahongayire afatanyije na Niyo Bosco, nyuma yaho bose baza guhuriza ku gitekerezo cyo guhumuriza abantu.

Mu batanze ibitekerezo byinshi bitandukanye kuri iyi ndirimbo yabo bombi imaze iminsi igera kuri itatu igiye hanze ikaba imaze kurebwa n'abantu barenga Ibihumbi Ijana, bose bagiye bahuriza ku kuba ngo ifite uburyohe ndetse ikagira n'ubutumwa butagereranwa.

Nk'uwitwa James Mugambe byamurenze aravuga ati 'Ndi kurira!'

Batamuriza Yvonne we yagize ati 'Ngize amarangamutima. Mwakoze indirimbo nziza, Imana ibahe umugisha kandi igume kubagura mu mwuka ibahe imbaraga z'umubiri ni z'umwuka ndabakunda mwese.'

Diane Umwiza "Congratulation guys, Imana Ibampere umugisha indirimbo inkundishije Imana kurutaho",Teta Tets "Aline ft Niyo!!!! Guys Muri abahanzi bahanzwe n'Imana pe😭😭😭😭✅✅✔️ both of you 😍😍😍👌👌👌✅✅✅✔️✔️✅✅".

Angeli Ira "My two fav people i just love this song soooo much inkozekumutima God bless you two 😭😭😭❤️🔥🔥❤️❤️❤️❤️❤️",Fanny Munezero "Amazing ✨🙏🏽🥺 no kugitanda Cyamahwa ndaryama nkizigura 👏👏👏 yantegekeye kubaho heavenly message ✨🙏🏽 Aline na Niyo nimuhezagirwe♥️🌺".

Mu mwaka wa 2019 nibwo Niyo Bosco yahuye na Aline Gahongayire ndetse bikaba byari ibintu yahoranye mu nzozi ze zo kuzabonana.

REBA HASI INDIRIMBO YA ALINE GAHONGAYIRE NA NIYO BOSCO YAZAMUYE AMARANGAMUTIMA YA BENSHI:



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/hahishuwe-inkomoko-y-indirimbo-yahuriwemo-aline-gahongayire-na-niyo-bosco

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)