Hamuritswe umuryango uzajya wifashisha filime... #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021, hatangijwe umuryango wa Rwanda Christian Movie Ministry (RCMM), ugamije kuvuga ubutumwa wifashishije filime.

Uyu muhango witabiriwe n'abavugabutumwa barimo Pasiteri Julienne Kabiligi Kabanda n'umugabo we Kabanda Stanley, Tom Gakumba n'umufasha we Gakumba Anitha ndetse n'umuhanzi Uwimana Aimé.

Iki gikorwa cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ku rubuga rwa YouTube rwa Rwanda Christian Movie Ministry. Uyu muryango wanamuritse filime wakoze wise 4Cities[imijyi ine].

Uyu muryango wa Rwanda Christian Movie Ministry (RCMM) washinzwe na Araganje H.Gaspardos na Uwanyirigira Dative, akaba aribo bayobozi bawo kugeza ubu gusa haranatekerezwa abandi bayobozi mu nshingano zitandukanye kugira ngo bakomeze gukora imirimo bifuza neza.

Mu gutangiza uyu muryango byabimburiwe na Uwimana Aimé waririmbye ibihangano bitandukanye bihembura benshi. Hakurikiyeho kubwiriza ndetse no kwerekana filime nshya y'uyu muryango yitwa '4Cities'.

Pasiteri Julienne Kabiligi Kabanda watumiwe muri uyu muhango, yavuze ko ashimira cyane umuyobozi w'uyu muryango kuko waje ukenewe.

Ati 'Ndashimira umuyobozi wa Rwanda Christian Movie Ministry (RCMM) Ndibuka ambwira iby'uyu muryango mu myaka myinshi ishize wumvaga ari inzozi, yaransobanuriye tugenda tumufasha none biratangaje ko umwana avutse. Hari igihe kimwe yigeze kumbaza niba arota cyangwa niba bizashoboka. Naramubwiye nti nta kidashoboka. Naramubwiye nti iyo hari ubwitange umwana aravuka.'

Araganje H.Gaspardos watangije uyu muryango, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko batekereje igikorwa nk'iki cyo kumurika uyu muryango ku mugaragaro bifashishije aba bakozi b'Imana kuko bafite amavuta kandi bafasha benshi.

Ati 'Impamvu twatumiye aba bakozi b'Imana ni uko bafite amavuta kandi bakaba bakundwa na benshi, yaba aba bavugabutumwa bakurikirwa na benshi ndetse na Uwimana Aimé ni umuhanga ufite ibihangano bifite icyanga.'

Rwanda Christian Movie Ministry (RCMM) ni umuryango utegamiye kuri leta washinzwe nyuma yo gutekereza ukuntu impano Imana yahaye abantu bajya bazikoresha mu kwigisha ijambo ryayo nk'uko Araganje H.Gaspardos yabitangaje.

Ati 'Hari impano karemano Imana yaduhaye, izo mpano iyo zidakoreshejwe ntacyo zimarira sosiyete. Ni muri urwo rwego rero RCMM yahagurukijwe no kubyutsa izo mpano z'abakristo ngo zikoreshwe mu bwami bw'Imana zivuga ubutumwa bwiza, ikindi kandi hano hanze uhasanga filime nyinshi ariko washaka iz'umwihariko wa Gikiristo ntuzibone. Byose ni ukugira ngo umukirisito abe yihagije muri byose.'

Yakomeje avuga ko hari abantu bashobora kubura umwanya wo kumva ijambo ry'Imana cyangwa se bikabagora ariko bakaba bareba filime, bagakuramo inyigisho zitandukanye ari nako bumva ijambo ry'Imana.

Uyu muryango umaze gukora filime ebyiri zirimo iya mbere yitwa 'Nabali' ndetse n'iyitwa 4Cites bamuritse kuri uyu wa Gatandatu.

Uko igikorwa cyo kumurika uyu muryango cyagenze

RWANDA CHRISTIAN MOVIE MINISTRY IBAZANIYE FILM NSHYA YITWA 4CITIES,IYI NI TRAILER YAYO.

Source: Igihe.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Hamuritswe-umuryango-uzajya-wifashisha-filime.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)