Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Haruna Niyonzima avuga ko nk'umuntu uzaba wahagaritse gukina ruhago mu minsi iri imbere, ikintu cyamushimisha ari ukubona Amavubi asubiye mu gikombe cy'Afurika.
Amavubi ari mu rugamba rwo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2021 igikombe aherukamo muri 2004, asigaje imikino ibiri yo mu itsinda F agomba gutsinda yose kugira ngo abone itike.
Uyu munsi u Rwanda rurakira Mozambique ku isaha ya saa 15:00', Haruna Niyonzima akaba avuga ko nk'ikipe iri mu rugo bafite amahirwe yo kwitwara neza ku kigero cya 90%, kandi bakaba bagomba gutsinda kuko ari umukino w'ingenzi.
Ati'Ubutumwa ni bwa bundi, ni ugushyira hamwe, tukareba ko twakura instinzi mu rugo, nkunda kubivuga burya iyo uri mu rugo uba ufite amahirwe 90% yo gutsinda gusa ikiba gisigaye ni ukubyishyiramo no kumva ko bishoboka, ariko nk'uko natangiye mbivuga iyo urebye abakinnyi ubona nta gihundutse ejo twatanga amanota 3 kuko ni umukino w'ingenzi, tuwutsinze byaduha imbaraga zo gutsinda umukino utaha.'
Haruna Niyonzima kugeza ubu umaze gukinira Amavubi imikino 103 ari na we umaze gukina myinshi, avuga ko nta myaka myinshi asigaje mu kibuga bityo ko ikintu anyotowe cyane ari itike y'igikombe cy'Afurika.
Ati'Ikindi kuri njye mpora mbabwira kuri njye ni nk'impano turamutse tugize amahirwe tukajya mu gikombe cy'Afurika, mu rugendo rwanjye ni ibintu nifuza cyane, ni ibintu numva nyotewe cyane akaba ari yo mpamvu ngerageza kubatera imbaraga kugira ngo twese dushyire hamwe tube twaha abanyarwanda ibyishimo ndetse nanjye nk'umuntu uri mu gihe cyo kuba nareka umupira mu myaka iri imbere nkagira urwo rwibutso.'
Yashimiye abanyarwanda uburyo bagaragaje ko bakunda ikipe y'igihugu na we akaba abizeza ko bazatanga imbaraga zabo zose bafite ndetse ko intsinzi iguma mu rwa Gasabo.
Nyuma y'umukino w'uyu munsi, Amavubi azakina na Cameroun tariki ya 30 Werurwe 2021, ni mu mukino usoza itsinda F. Iri tsinda riyobowe na Cameroun n'amanota 10, Mozambique na Cape Verde zifite 4 mu gihe u Rwanda rufite 2.