Mu kiganiro yagiranye na RBA cyibanze ku ngamba zivuguruye zo kurwanya COVID-19,Minisitiri w'Ubuzima Dr.Ngamije Daniel ,yagize ati"Ku itariki ya 2 Mata 2021, u Rwanda ruzatangira gutanga urukingo rwa kabiri rwa COVID-19. Buri muntu azabona ubutumwa bumutumira gufata urukingo rwa kabiri mu rwego rwo kwirinda guhurira hamwe abantu ari benshi."
Minisitiri w'Ubuzima yashishikarije abaturarwanda bose kutadohoka ku ngamba zo kwirinda Covid-19, bakihangana kugeza igihe u Rwanda ruzakingira abaturarwanda kugera kuri 60%, nyuma hakazatangazwa izindi ngamba.
Yabwiye abahawe urukingo rwa mbere rwa COVID-19 ko bakomeza gukaza ingamba zo kwirinda kwandura cyangwa kwanduza abandi COVID-19 kabone niyo waba warafashe urukingo rwa kabiri.
Kuwa 24 Werurwe 2021,nibwo hakingiwe abantu ba nyuma bo mu cyiciro cya mbere cyahawe urukingo barimo abakecuru n'abasaza, abafite indwara zidakira ndetse n'abandi bantu bafite indwara zitandura.
RBC yavuze ko ibikorwa by'ikingira byakomeje kugenda neza kandi hagiye gukurikiraho ibikorwa byo kunoza urutonde rw'abahawe urwa mbere ku buryo ntawe uzacikanwa n'urwa kabiri.
Umuyobozi w'ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda, Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko ibikorwa by'ikingira mu byiciro bitandukanye byakomeje kugenda neza nkuko byari biteganijwe.
Yemeje ko mu gutegereza urukingo rwa kabiri hakozwe igikorwa cyo kunozwa urutonde n'amalisiti y'abahawe urwa mbere ku buryo nta muntu uzacikanwa u rwa kabiri kandi yarahawe urwa mbere. Anasaba abaruhawe gukomeza ingamba zo kwirinda nubwo baba barakingiwe.
Icyo gihe yagize ati ''Dufite amalisiti yábahawe urwo rukingo n'ubwoko yahawe na telefoni zabo, ku buryo muri iyo minsi isigaye hagati abantu bagenda babona ubutumwa bugufi bubibutsa igihe bazafatira urukingo rwa kabiri.Utarafashe urwa mbere ntabwo azatumirwa ngo aze gutangirira kuri urwo ku buryo azategereza mu kindi kicyiro kizakurikira nabyo turabyizeye.
Mu Gihugu hose abamaze gukingirwa ni 348,926 kuva hatangiye igikorwa cyo gukingira ibyiciro bitandukanye by'abarusha abandi ibyago byo kwandura cyangwa kuzahazwa n'icyo cyorezo cyugarije Isi yose.