Hatangijwe uburyo bwo kubika amakuru y’ibinyabuzima hifashishijwe ikoranabuhanga -

webrwanda
0

Ni uburwo bwiswe Rwanda Biodiversity Information System (RBIS), aho amakuru y’ibinyabuzima, yaba abitswe n’abashakashatsi, ibigo runaka cyangwa inzu ndangamurage zaba iz’imbere mu gihugu cyangwa hanze azakusanyirizwa hamwe agashyirwa mu ikoranabuhanga ku buryo uyakeneye azayabona byoroshye.

Umuyobozi w’Itsinda rishinzwe amakuru muri CoEB, Mapendo Mindje, yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo gushinga RBIS cyaje hagendewe ku kibazo cy’amakuru y’urusobe rw’ibinyabuzima adashyirwa ahagaragara yose, kandi hari aho abitswe nko mu bushakashatsi, inzu z’ibitabo, inzu ndangamurage z’ibindi bihugu cyangwa mu bigo bimwe na bimwe ndetse akaba atabitse mu buryo burambye cyangwa ngo abe yaboneka byihuse.

Yagize ati “Urugero nko mu Nzu Ndangamurage ya Tervuren-Beligum muri Centrafrique bafite amakuru ku binyabuzima byo mu Rwanda arenga 25.000, mu ya Jardin Botanique National y’Ababiligi habitse arenga 30.000 yo kuva mu myaka ya 1930. Hari n’ibindi bihugu nk’u Budage, u Bwongereza n’Amerika nabyo bifite amakuru y’ibinyabuzima tudafite.”

Yavuze ko ayo makuru nakusanyirizwa hamwe akabikwa neza azakoreshwa mu igenamigambi n’ifatwa ry’ibyemezo byo kubungabunga ibinyabuzima n’ibidukikije cyane ko azaba yerekana imiterere y’ahantu n’iya buri kinyabuzima.

Uwo muyobozi yasobanuye ko ubusanzwe hari ikibazo cy’amakuru y’ibinyabuzima atatanye hakaba nubwo aho abitswe hatazwi neza, akaba agiye guhurizwa hamwe ku buryo bizoroha kuyageraho kandi akaba atekanye.

Mapendo yavuze ko bizanafasha mu isanwa ry’ibidukikije (restauration de l’écosystème) kuko bizamenyekanisha ngo ahantu runaka hahoze ikinyabuzima runaka bikoroshya kukigarura.

RBIS izunganira ubukerarugendo bitewe n’uko ahari ibinyabuzima runaka mu Rwanda hazaba hazwi, bityo abakeneye gusura ikinyabuzima iki n’iki bakamenye aho bagisanga. Kuba izagarura amakuru abitswe mu bihugu by’amahanga bizaba ari no kubaka amateka y’igihugu.

Ku rundi ruhande ariko Mapendo yavuze ko bagihura n’imbogamizi z’abadatanga amakuru uko bikwiye, cyane ko baba badasobanukiwe icyo agiye gukoreshwa. Ni ikibazo bagihangana nacyo bagerageza kumvisha abayatanga ko afitiye akamaro igihugu cyose kandi ko kuyatanga ntacyo bibabangamiraho.

RBIS izakorera muri Kaminuza y’u Rwanda, izajya ikusanya amakuru y’urusobe rw’ibinyabuzima mu bigo, ubushakashatsi n’ahandi maze iyashyire hamwe anonosorwe, ahuzwe n’imitere y’aho yafatiwe maze ashyirwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Amakuru yose akusanywa azashyirwa ku rubuga rwa RBIS arirwo https://rbis.ur.ac.rw/ ari naho uyashaka azajya ayasanga cyangwa yandikire CoEB kuri e-mail ya [email protected]

Uyashaka azajya asura urubuga, ashakishe ahantu runaka, haba ibishanga, imigezi cyangwa amashyamba, abone ibinyabuzima bihaturiye. Kumenya imiterere y’ahantu bizafasha gukurikirana imihindagurikire n’imiterere y’aho mu gihe runaka, bifashe gufata ingamba hagendewe ku makuru mpamo.

Amakuru y'ibinyabuzima byo mu Rwanda agiye kujya akusanywa abikwe hifashishijwe ikoranabuhanga ku buryo uyakeneye azajya ayabona byoroshye/ Ifoto: Rwanda Herbarium



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)