I Kigali hazamuwe ibendera rya Commonwealth (Amafoto) -

webrwanda
0

Ibihugu 54 bigize uwo muryango byose byazamuye ibendera ry’umuryango nk’uko bisanzwe bikorwa buri wa Mbere wa kabiri wa Werurwe kuva mu 1902.

Ni umunsi watangijwe witwa Empire Day ku ngoma y’Umwamikazi w’u Bwongereza witwaga Queen Victoria, maze mu 1958 uwari Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu kinawuyobora, Harold MacMillan, awuhindurira inyito uba Commonwealth Day.

Mu kuwizihiza, kuri uyu wa Mbere ibendera rya Commonwealth ryazamuwe kuri Kigali Convention Centre, ahanateganyijwe kuzabera Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za guverinoma byibumbiye muri uwo muryango, izwi nka CHOGM.

Iyo nama iteganyijwe kuzaba mu Cyumweru cya tariki 21 Kamena 2021, nyuma y’uko yagombaga kuba muri Kamena 2020 igasubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwifatanya n’amahanga kwizihiza uwo munsi ndetse yibutsa ko rwiteguye neza kwakira iyo nama.

Yagize ati “U Rwanda rwiteguye kwakira inama ikomeye kandi mu buryo butekanye, hubahirizwa amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS). Ruhaye ikaze Umuryango wa Commonwealth, ari nako dukomeza gusenyera umugozi umwe kugira ngo tugere ku ntego duhuriyeho.”

Byitezwe ko muri uyu mwaka CHOGM izagaruka ku mihindagurikire y’ikirere, uburinganire ndetse n’urwego rw’ubuzima ku Isi.

U Rwanda ruri muri Commonwealth kuva mu 2009. Rwo na Mozambique ni byo bihugu bibiri rukumbi biba muri uwo muryango bitarakolonijwe n’Abongereza.

Ibirori byo kwizihiza uyu munsi ku rwego rwa Commonwealth byabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga hirindwa icyorezo, bitandukanye n’uko mu myaka yabanje byaberaga i Londres ndetse bikitabirwa n’Umuyobozi w’uyu muryango akaba n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Queen Elizabeth II.

Kuwizihiza byanyuzwaga mu myiyereko ya gisirikare, amasengesho, imbyino n’ibindi ariko kuri iyi nshuro guhurira hamwe ntibirabaho.

Insanganyamatsiko ya Commonwealth Day muri uyu mwaka iragaruka ku “kugera ku hazaza hahuriweho”.

Uko byari byifashe ubwo ibendera rya Commonwealth ryari rigiye kuzamurwa i Kigali
Kuri Kigali Convention Center niho ibendera ryazamuriwe
Ibendera rya Commonwealth ryazamuwe mu Mujyi wa Kigali
Kigali Convention Center iri mu nyubako zizaberamo Inama ya CHOGM 2021

Amafoto: CHOGM 2021




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)