Ibihembo birimo imodoka nInzu bigiye kongerw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva mu myaka ibiri ishize, umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda ahembwa miliyoni 1 Frw akanafashwa guserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational ku rwego rw'Isi ribera muri Poland.

Abakobwa babiri nibo bamaze kwegukana ikamba rya Miss Supranational Rwanda; Umunyana Shanitah Miss Supranational Rwanda 2019 na Umuratwa Kate Anitha Miss Supranational Rwanda 2021.

Umukobwa wegukana ikamba rya Miss Supranational muri Poland ahembwa arenga ibihumbi 30 by'amadorali, akanashyigikirwa mu rugendo rwe rwo gushyira mu ngiro umushinga we.

Miss Supranational irenga imipaka igahuza abakobwa bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi. Rishingira ku bwiza, imico n'ubukerarugendo bw'ibihugu bitandukanye abakobwa bakomokamo baryitabira n'ibindi.

Iri rushanwa mu Rwanda ryitabirwa n'abakobwa baba barahatanye muri Miss Rwanda, abasanzwe bamurika imideli n'abandi bafite impano zihariye.

Babiri bamaze kwegukana iri rushanwa banyuze muri Miss Rwanda. Umunyana Shanitah yabaye Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018 naho Umuratwa Kate Anitha yabonetse mu bakobwa 20 bagiye mu mwiherero wa Miss Rwanda. Ni ibintu bigaragaza ubufatanye bw'aya marushanwa yombi.

Miss Supranational Rwanda itegurwa na Sosiyete SupraFamily Rwanda Ltd ihagarariwe na Nsengiyumva Alphonse. Yashinzwe nyuma y'uko Dr. Uwamahoro Yvonne ubarizwa mu Budage ari we wahitagamo umukobwa userukira u Rwanda.

Nsengiyumva Alphonse yabwiye INYARWANDA ko mu gihe cy'imyaka ibiri ishize iri rushanwa ribera mu Rwanda yishimira intambwe rigezeho, ashingiye ku bwitabire bw'abakobwa n'uburyo abantu bagenda baryumva.

Yavuze ko bashyize imbaraga mu gutuma umukobwa userukira u Rwanda yitwara neza muri Miss Supranational ibera muri Poland.

Kandi ko bishimira intambwe Umunyana Shanitah yagejejeho u Rwanda muri iri rushanwa, ari nayo mpamvu bagiye gukora uko bashoboye kugira ngo Umuratwa Anitha uzaserukira u Rwanda kuri iyi nshuro azarenge aho mugenzi we yageze.

Ati 'Kate afite akazi katoroshye, aho ari abyumve. Banza na nijoro arose yahita avuga ati 'mfite akazi katoroshye'. Ni ukuvuga ngo hari byinshi yujuje mu byo basaba muri Poland ari nacyo cyatumye atsinda ariko nyine na bimwe agomba gukora kugira ngo agere ku rwego rwo guhangana.'

Hari ibihugu bifite amateka akomeye mu marushanwa y'ubwiza abafasha kwitwara neza muri Poland. Harimo nka France, Tailand, Indonesia, Philipinnes n'Afurika y'Epfo ifite umukobwa wegukanye Miss Universe, ifite n'umukobwa wabaye igisonga muri Supranationla yo muri Poland.

Alphonse avuga ko ibi bituma umukobwa uvuye muri ibi bihugu byubatse amazina agenda yifitiye icyizere, bikamufasha kwitwara neza muri iri rushanwa.

Yavuze ko bagiye gutegura Umuratwa kumenya kuvugira imbere y'abantu, kubasha kuganira n'akanama nkemurampaka n'ibindi bishobora kuzamufasha kugera muri 25 bazavamo Miss Supranational.

Alphonse avuga ariko ko kugira ngo Umuratwa agera muri aba bakobwa hasabwa uruhare runini rw'Abanyarwanda mu kumutora ku mbuga zose. Uyu muyobozi yavuze ko mu myaka itanu iri imbere, irushanwa rizaba ribereye buri wese, kandi ko u Rwanda ruzaba rufite umukobwa watwaye ikamba rya Miss Supranational.

Ati 'Niba irushanwa ry'ubwiza rigamije kumenyekanisha Igihugu; rikaba rigamije gukuraho izi mbibi hagati y'ibihugu, rikaba rigamije guteza imbere ubukerarugendo…Nkeka ko mu myaka itanu tuzaba dufite umukobwa watwaye ikamba mpuzamahanga.'

Akomeza ati 'Ikindi ni ukuryongera imbaraga ku buryo kiba cya gikorwa gikurura n'ubukerarugendo mu Rwanda.' Yavuze ko umukobwa wegukana ikamba rya Miss Supranational bemerewe kumutumira akaza mu Rwanda kubafasha gutegura irushanwa, ariko igihe kitaragera bitewe n'uko hari ibyo bakiri kunoza.

Nsengiyumva Alphonse avuga ko mu myaka itanu iri imbere bashaka ko iri rushanwa rizaba rigera mu Ntara zose z'u Rwanda, kandi n'ibihembo bikongerwa ku mukobwa utwara irushanwa. Ati 'Ku nshuro ya 3, iya 4 cyangwa iya 5 hazaba harimo imodoka harimo n'abaterankunga bafatika. Umukobwa tumuhembe imodoka cyangwa tumuhembe inzu. Ako kantu ukabike.'

Alphonse Nsengiyumva yatangaje ko mu myaka itanu iri imbere umukobwa uzajya wegukana ikamba rya Miss Supranational Rwanda azajya ahembwa imodoka cyangwa inzu

Nsengiyumva yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu gutegura Umuratwa akazaboneka mu bakobwa 25 bazavamo Miss Supranational

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ALPHONSE UTEGURA MISS SUPRANATIONAL RWANDA



AMAFOTO&VIDEO: PATRICK PROMOTER-INYARWANDA.COM



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104187/ibihembo-birimo-imodoka-ninzu-bigiye-kongerwa-muri-miss-supranational-rwanda-ikiganiro-na--104187.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)