Ni itsinda ririmo abahagarariye ibihugu bizitabira CHOGM, aho ryagiranye ibiganiro n’iriri gutegura iyi nama iri mu zikomeye ku Isi, kugira ngo ibyo bihugu bisuzume aho imyiteguro yayo igeze muri rusange.
Uretse iri tsinda, mu Rwanda haheruka Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, wagize uruzinduko rw’iminsi itatu mu gihugu, rugamije kurebera hamwe aho imyiteguro ya CHOGM igeze, ndetse akaba yaravuze ko iyi nama izabaho nta kabuza ndetse ko imyiteguro y’u Rwanda iri ku rwego rwo hejuru.
U Rwanda rwahawe kwakira inama ya CHOGM mu mwaka wa 2018, rutangira imyiteguro ikomeye irimo kubaka no kwagura imihanda n’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, gutegura ahazakirirwa inama n’ibindi bikorwa bitandukanye.
Kugeza ubu kandi, inzego z’ubuzima zirimo gusuzuma ingamba zizashyirwa mu bikorwa zijyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19, dore ko biteganyijwe ko CHOGM izitabirwa n’abantu bashobora kugera kuri 10.000.
Biteganyijwe ko inama nkuru izabera muri Kigali Convention Centre naho izindi zigende zibera yaba muri Kigali Conference & Exhibition Village, Marriot Hotel na Serena Hotel. Nyuma yo kwakira iyi nama Perezida Kagame azaba Umuyobozi wa Commonwealth imyaka ibiri ikurikira.
Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth ubarizwamo ibihugu 54 birimo n’u Rwanda. Byose hamwe bifite abaturage miliyari 2.4, barimo urubyiruko ruri hasi y’imyaka 30 rungana na 60%.