Ibimenyetso by'icya Semuhanuka Rusesabagina yateye urukiko ku Bunyarwanda bwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi ngingo yagarutsweho mu iburanisha ryo ku wa 17 Gashyantare 2021 aho Rusesabagina yavuze ko atari 'Umunyarwanda', anabishingiraho avuga ko Urugereko rwihariye rw'Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka rudafite ububasha bwo kumuburanisha ku byaha bijyanye n'iterabwoba akurikiranyweho, kuko ari Umubiligi.

Icyo gihe yavuze ko kuva yava mu Rwanda atongeye gukoresha ubwenegihugu bw'u Rwanda.

Ati 'Njye ntabwo ndi Umunyarwanda. Mvuye hano [mu Rwanda] mu 1996 mpunze, kuva icyo gihe icyo natanze ikarita y'indangamuntu na pasiporo. Nari meze nk'umuntu udafite igihugu. Nafashwe nk'umwana w'imfubyi, wapfushije ababyeyi bombi, ibyanjye byose narabitanze. Kuva icyo gihe nabonye ikarita ya Loni yanditseho u Bubiligi. Iyo pasiporo nari mfite ububasha bwo kujya mu bihugu byose byo ku Isi usibye icyanjye cya kavukire cy'u Rwanda.''

Yavuze ko u Bubiligi bwaje kumuha ubwenegihugu mu 2000 ariko ubw'Ubunyarwanda ntiyabusubiranye.

Ati 'Nashatse kuza mu Rwanda mu 2003. Nagiye muri Ambasade bambaza pasiporo mfite, mbabwiye ko ari iy'Ababiligi, bambwiye ko banterera visa nkajya mu Rwanda. Nishyuye amadolari [ajya kungana] n'amayero 120. Naje hano i Kigali, mwanyakiriye nk'Umubiligi, si nk'Umunyarwanda. Nyuma yaho nisubiriye iwacu mu Bubiligi. Nyuma y'umwaka umwe naragarutse, icyo gihe ni bwo nazaga nka Rusesabagina w'Umubiligi.''

Mu gukomeza gushimangira ko atari Umunyarwanda, Rusesabagina wayoboye Impuzamashyaka ya MRCD/FLN abajijwe ibyangombwa bimuranga, yavuze ko afite indangamuntu imwe na pasiporo imwe kandi na byo by'u Bubiligi.

Nubwo atangaza ibi ariko ibimenyetso simusiga bigaragaza ibindi. Hari inyandiko iriho umukono w'uyu mugabo IGIHE ifitiye kopi.

Muri iyi nyandiko yo kuwa 26 Nyakanga 2004, Rusesabagina yandikiye Urwego rw'Igihugu rushinzwe Abinjira n'Abasohoka arusaba Pasiporo nshya ngo kuko indi yatakaye.

Iyo baruwa iri mu Kinyarwanda igira iti 'Mbandikiye iyi baruwa mbasaba urwandiko rwa'abajya mu mahanga (Passport), iyo nari nsanzwe ntunze No A003469 yaratakaye'.

Ku mugereka w'iyo baruwa ayiherekesha icyangombwa cya Parike y'u Bubiligi gisobanura ko Pasiporo ye koko yatakaye. Icyo gihe yishyuye amafaranga ibihumbi 50 Frw yasabwaga kugira ngo ahabwe pasiporo nshya.

Yanditse ibaruwa avuga ko indi Pasiporo ye yatakaye bityo akwiye guhabwa indi

Ni ko byagenze, kimwe n'undi munyarwanda wese ushaka ibyangombwa, yahawe pasiporo nshya ifite nimero PC 009914, yagombaga kurangira ku wa 29 Nyakanga 2009.

Nta hantu na hamwe Rusesabagina yigeze avuga ko yasabye Pasiporo nshya ubwo yari mu Rwanda mu 2004 ahubwo inshuro zose mu rukiko yumvikanishaga ko iyo yari afite yayishyikirije u Bubiligi.

Inyandiko zigaragaza kandi ko ibaruwa yaturutse muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga isaba Urwego rw'Igihugu rushinzwe Abinjira n'Abasohoka gufasha Rusesabagina agahabwa Pasiporo nshya.

Iyo baruwa yanditswe n'Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga hari aho igira iti 'Ari ino mu Rwanda akaba yifuza gusubira aho atuye afite pasiporo nshya asaba'.

Grégoire Karambizi wayanditse amenyesha uru rwego rw'Abinjira n'Abasohoka ati 'Nizeye ko muzabimutunganyiriza'.

Umwunganizi we mu by'Amategeko, Me Gatera Gashabana, mu iburanisha ryo ku wa 26 Gashyantare 2021, yavuze ko ibijyanye n'ubwenegihugu bwe, bizitabwaho n'izindi nzego.

Ati 'Niba Ubushinjacyaha bufite ikibazo ku mwirondoro w'uregwa, hari urundi rwego rwo kuburanisha icyo. Ndasanga ari cyo mbona, nsanga ikibazo impande zombi zitabona kimwe, kizakemurwa n'izindi nzego nk'uko amategeko abiteganya. Barega ntabwo bareze ko yakoresheje ubwenegihugu nabi. Turasanga tutatakaza umwanya ku bijyanye n'icyo kibazo.''

Biteganyijwe ko ku wa 5 Werurwe 2021 aribwo urukiko ruzongera kuburanisha Rusesabagina ku nzitizi yatanze zituma adashobora kuburanishwa mu mizi.

Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga yakoze iyo bwabaga imufasha kugira ngo abone Pasiporo
Rusesabagina yujuje inyandiko zisaba Pasiporo nk'Umunyarwanda
Pasiporo Rusesabagina yavugaga ko yabuze, yarangije igihe mu 2001
Yerekanye n'icyangombwa yahawe n'inzego z'u Bubiligi kigaragaza ko Pasiporo yari asanganywe yabuze
Inyemezabwishyu y'amafaranga ibihumbi 50 Frw yasabwaga yayatanze atagononwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibimenyetso-by-icya-semuhanuka-rusesabagina-yateye-urukiko-ku-bunyarwanda-bwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)